
Bimwe bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka
2001: Mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W. Bush, yashyize umukono ku masezerano ashyiraho Urukiko rwa Gisirikare ruhana abanyamahanga bashinjwa ibikorwa bifitanye isano n’iterabwoba, by’umwihariko ibyibasira igihugu cye.
2002: Mu gikorwa cyo gusaka intwaro za kirimbuzi, Iraq yemeye umwanzuro wa 1441 w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
1994: Muri Suède habaye kamarampaka yemeje ko iki gihugu kijya mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.
1995: Ikamyo ipakiye ibisasu yasandariye mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cy’Abanyamerika ahitwa Riyadh mu gihugu cya Saudi Arabia hagwamo Abanyamerika batanu n’Abahinde babiri. Iki gitero cyigambwe n’itsinda ry’intagondwa za kiyisilamu.
1990: Uwitwa David Gray yivuganye abantu bagera kuri 13 muri Nouvelle-Zélande ahitwa Aramoana.
1990: Perezida Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu nubwo bitigeze bikorwa.
1864: Mu Bugereki hemejwe Itegeko Nshinga rishya.
1931: Umwami Mutara III Rudahigwa ni bwo yimye ingoma, aho yabaye umwami w’u Rwanda kuva icyo gihe kugeza mu 1959.
1887: Mu Mujyi wa Londres rwagati habaye imyigaragambyo ikomeye yahawe inyito ya bloody Sunday; yakozwe hagamijwe gusaba ko umudepite witwa William O’Brien yarekurwa, agakurwa muri gereza nyuma yo gufungwa ashinjwa kwihisha inyuma y’imyivumbagatanyo yibasiye Ireland. Yateguwe na Social Democratic Federation na Irish National League.
Umwami Mutara III Rudahigwa
Uwari umwami akaba n’Intwari y’Imena y’u Rwanda, Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa, yatanze ku itariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura mu Burundi, atabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza ku wa 28 Nyakanga 1959.
Mutara III Rudahigwa yashyizwe mu Ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena, kubera ibikorwa bijyanye no guca ubuhake, kurwanya ubukoloni, amacakubiri n’ubukene.
Yari mwene Yuhi V Musinga na Radegonde Nyiramavugo Kankazi. Yavukiye i Cyangugu mu 1911, aho se Musinga yabaye igihe gito mbere yo kujya muri Congo ari naho yaguye (i Moba), amaze kwirukanwa mu Rwanda n’Abakoroni b’Abadage kubera kwanga kuyoboka amategeko yabo.
Umwami Mutara III Rudahigwa, watanze afite imyaka 48, yari atuye i Nyanza mu Rukari ariko yateganyaga kwimukira hakurya ku Rwesero, aho yari yujuje inzu yari yubatse mu buryo bwa kizungu.
Rudahigwa yari yarashakanye na Nyiramakomali mu 1933, wamubyariye umwana umwe w’umukobwa witwaga Gasibirege akitaba Imana akiri muto, hanyuma mu 1942 Rudahigwa ashakana na Rosalie Gicanda mu 1942, barabana kugeza Umwami atanze mu 1959, Gicanda yicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bantu bose baganirije abagize uruhare mu kwandika Igitabo bise ‘Amateka y’u Rwanda (kuva ku itangiriro kugera mu kinyejana cya XX (20)’ cyasohotse mu 2016, nta n’umwe uhuza n’undi ku mpamvu yo gutanga kwa Mutara III Rudahigwa.
Bamwe bavuga ko yishwe n’urushinge rwa penisirini bamuteye ageze i Bujumbura aho ngo yari yagiye gusaba Abakoloni b’Ababiligi kureka u Rwanda rukigenga, abandi bakavuga ko yazize kuva amaraso imbere mu bwonko (ibyo bita kuvira imbere), abandi ngo yazize kwitanga mu muhango.
Hari n’abandi bavuga ko Mutara III Rudahigwa yishwe ku kagambane k’abakoloni b’Ababiligi batamushakaga kuko yari amaze kubabera inzitizi muri polilitiki bari bashyize imbere yo gutanya abantu kugira ngo babashe kubayobora, Ababiligi bamaze gusimbura Abadage nyuma y’intambara ya mbere y’Isi.
Umugogo wa Mutara III Rudahigwa watabarijwe i Mwima ku itariki 28 Nyakanga 1959, nyuma y’uko bari bamaze kwimika murumuna we Kigeli V Ndahindurwa wabatijwe Jean Baptiste, kuko Rudahigwa nta mwana w’umuhungu yasize nk’umuzungura w’ingoma.
Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze hashize imyaka 13 yeguriye u Rwanda Kristu Umwami mu muhango wabaye mu 1946, akaba ari na bwo yari amaze kubatizwa akitwa Charles Léon Pierre.
Mutara III Rudahigwa ashimirwa byinshi birimo kuba yarazanye impinduka zateje imbere imibereho y’Abaturage no guca ubusumbane; aha urugero rutangwa ni ukuba yaremeye gutanga zimwe mu nka ze mu gihe cy’inzara ya Ruzagayura.
Mu bigwi bye kandi, harimo kuba yaranze akarengane kugeza ubwo yiyemeje kuba Umucamanza Mukuru mu Rukiko rw’Umwami i Nyanza no kuba yarateje imbere uburezi.
Ku ngoma ye (kuva mu 1931 kugeza mu 1959) mu Rwanda hashinzwe amashuri menshi arimo Koleji y’i Gatagara yaje kwimukira i Bujumbura yitwa Collège International du Saint Esprit, Ishuri ry’Abayisilamu i Nyamirambo ku Ntwari, Amashuri y’Abalayiki hirya no hino mu gihugu, n’Ishuri ryitwaga iry’Abenemutara.
Umwami Mutara ni we muyobozi w’ikirenga w’u Rwanda watunze imodoka ndetse akagendera mu ndege bwa mbere.
Abanyarwanda bamwe bafata Mutara Rudahigwa nk’impirimbanyi y’Ubwigenge bw’u Rwanda, ku rwego rumwe na Patrice Lumumba wa Congo na Louis Rwagasore w’u Burundi.
Abakozi b’Ikigo gishinzwe Ingoro z’Umurage z’u Rwanda (INMR) bavuga ko ku itariki yibukirwaho itabazwa ry’umugogo wa Rudahigwa nta bikorwa bijya biba, icyakora ku munsi wibukirwaho itanga rye, umuryango we ngo ujya gusura umusezero we i Mwima ya Nyanza.