Iran yasabiye Israel ikintu gikomeye mu muryango w’abibumbye

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran yasabye umuryango w’abibumbye kuvana Israel muri uyu muryango , ibi byabaye nyuma y’aho iki gihugu gishinjijwe na Syria kuyigabaho ibitero bidasanzwe byahitanye abatari bake barimo abagore,abana ndetse n’abandi benshi mu murwa mukuru wayo Damascus.

Esmaeli Bengaei umuvugizi  wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa leta ya Iran yatangaje ko bamaganye ku mugaragaro ibyo bitero bigabwa ku baturage bigasiga bishegeshe igihugu n’abagituye

Uyu muyobozi kandi anavuga ko iyo atari imyitwarire ikwiriye igihugu kinyamuryango cy’umuryango w’abibumbye (Loni) kuko intumbero z’uyu muryango ari uguharanira amahoro.

Benghaei yanavuze kandi ko umuryango w’abibumbye ariwo utiza umurindi Israel bigatuma ikomeza gukora ibikorwa nk’ibyo by’iterabwoba.

Igihugu cya Malysia nacyo mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo cyatangiye ibikorwa byo gutegura umwanzuro kizashyikiriza Loni usaba ko yasaba ibindi bihugu gutora ko Israel yakurwa mu muryango w’abibumbye kubwi ibikorwa ikora bidakwiye cyane cyane mu gace ka Gaza.

Aho kuri ubu imibare igaragaza ko muri Gaza abasaga ibihumbi 43 bamaze kwitaba Imana bazize ibitero bya Israel,hejuru ya 70% byabo ni abana n’abagore mu gihe abandi bagowe n’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *