U Rwanda n’igihugu cya Angola bikomeje kubaka ubucuti budacogora
Gen(Rtd) James Kabarebe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere yifatanyije na ambasade ya Angola mu Rwanda mu kwizihiza imyaka 49 iki gihugu kibonye ubwigenge cyakuye kuri Portugal muwi 1975.
Kuri uyu wa mbere wa tariki 11 Ugushyingo 2024, nibwo umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yifatanyije na ambasade ya Angola mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru yimyaka 49 Angola imaze ibonye ubwigenge , aho yavuze ijambo rikomeye ku mubano n’ubufatanye bw’u Rwanda na Angola mu kubaka Afurika yuje umutekano n’ubumwe.
Dusubiye inyuma gato ku mateka y’igihugu cya Angola, iki gihugu cyabonye ubwigenge ku itariki ya 11 Ugushyingo mu mwaka wi 1975,nyuma y’igihe kinini gikoronijwe na Portugal , ubu kikaba kimaze imyaka 49 kibohoye.
Ntago ari ukwitabira ibi birori kwa Gen(Rtd) Kabarebe gusa, ahubwo U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano, aho byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha , gukurikirana no gushinza ibyaha mu manza , ndetse no gukora iperereza ku byaha byinshi bitandukanye.
Si ibi gusa, ahubwo byagiranye amasezerano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire, aho byasezeranye kuzajya bitanga ama visa ku baturage babyo igihe bashatse kugenderanirana no kutembera munce zitandukanye ku bihugu byombi.
Muri ibi birori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 49 Angola imaze ibonye ubwigenge, Gen(Rtd) kabarebe, yavuze ku mubano wibi bihugu byombi agira ati
” U Rwanda na Angola bizakomeza kubaka umubano mungeri zitandukanye mu rwego rwo guteza imbere ibihugu byombi no kubaka Afurika itekanye”
Ikindi kandi ku bijyanye naya masezerano, Minisitiri w’ubutabera wa Angola, Fransisco Queiroz na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja, basinye ku masezerano yasabwe n’ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi yasinyiwe i Kigali, ko abantu bazajya bakatirwa igifungo kirenze imyaka ibiri, bakoherezwa muri ibi bihugu byombi, yaba uwa Angola cyangwa uw’ u Rwanda.