
Ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bakomeje imyigaragambyo mu mujyi wa Valencia uherereye mu burasirazuba bwa Esipanye bamagana uburyo ubuyobozi bwakemuyemo icyibazo cy’imyuzure yahitanye abantu benshi muri aka gace ndetse kandi bakaba bari no gusaba ko banabiryozwa.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, imbaga nini yateraniye mu gice cyo hagati cy’uyu mujyi, bamwe bagenda banagongana n’abapolisi byataje imvururu zikomeye cyane mu mujyi wa Valencia ndetse bamwe mu bapolisi bafashwe amashusho bakoresha inkoni kugira ngo bakubite abigaragambyaga bagenda berekeza ku cyicaro cya guverinoma y’aka karere ngo babafunge.
Umuyobozi w’aka karere Carlos Mazon wo mu ishyaka rya rubanda riharanira inyungu rusange,kuri ubu ahanganye n’ikibazo cyo kwegura nyuma yuko ubuyobozi bwe bwananiwe gutanga amakuru ku myuzure ku baturage kugeza aho amazi amaze kuzura mu mazu y’abantu ndetse benshi bakatakariza ubuzima.
Ubwo yasubizaga ibyo ashinjwa na rubanda ,Mazon asa nk’uwatije umurindi aba baturage kuko avuga ko yakemuye iki kibazo uko yari ashoboye ariko uburemere bw’iki kibazo kitari giteganijwe ko bwatewe n’abayobozi ba Madrid bananiwe kumenyesha ubuyobozi bwe bihagije kandi ku gihe.
Hashize iminsi muri Esipanye by’umwihariko mu Mujyi wa Valencia n’inkengero zawo habaye ibiza bikomeye ku rwego rutari rwarigeze rubaho muri iki gihugu.Ni Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu ku buryo umwuzure umaze guhitana abaturage 202 bo mu Mujyi wa Valencia.
Ibi byatumye umubare w’abantu bishwe n’umwuzure ugera kuri 205 kuko abandi babiri bapfuye mu gace ka Castilla La Mancha, undi umwe apfira mu gace ka Andalusia.uretse abapfuye kandi, uyu mwuzure wasenye ibikorwaremezo byinshi binyuranye n’imitungo y’abaturage ikaba yarahangirikiye.
Si Valencia kandi yibasiwe n’imvura nyinshi kuko no mu gace ka Huelva hatanzwe umuburo wo kwitegura imvura nyinshi muri iri joro.