Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba minisitiri w’intebe yahawe imirimo mishya
Ku munsi wejo ku wa gatandatu tariki ya 10 / Ukwakira /2024 , Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro) yemeje Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mbere yuko agezwa mu butabera nk’umwe mu bagize Inama y’Inararibonye mu Rubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda .
Dr Habumuremyi Pierre Damien yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011kugeza muri 2014, anayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, uyu ukaba ari nawo mwanya yarimo ubwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ku wa Gatanu wa tariki 03 Nyakanga 2020.
Habumuremyi icyo gihe yararegwaga ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’banki Lambert’ ndetse iyi kaminuza iri mu mujyi wa Kigali yari imaze igihe ivugwamo ibibazo birimo icyo kumara igihe kinini idahemba abarimu bayo n’abandi bakozi.
Ku tariki ya 13 z’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa 2021 ,Perezida Paul Kagame yababariye Pierre Damien Habumuremyi wari warakatiwe gufungwa imyaka itatu urukiko rumuhamije gutanga sheke zitazigamiwe.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu ryagiraga riti: “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko”, Perezida Kagame “yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi”.
Si Haburemyi gusa wahawe inshingano gusa kuko hari n’abandi bahawe inshingano barimo Amb. Zaina Nyiramatama wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Maroc na Amb. Dieudonné Sebashongore wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi.
Iyi nama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi barimo Dr. Claudine Uwera wagizwe Senior Strategic Advisor mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Madamu Maëva Seka Haguma wagizwe Deputy Principal Private Secretary mu biro bya Perezida wa Repubulika , Madamu Michelle Umurungi wagizwe Chief Investment Officer mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda , Amb. Dieudonné Sebashongore, nawe ugize Inama y’Inararibonye, Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda .
Nyuma y’amavugurura amaze iminsi akorwa muri RBA naho hanashyizweho abayobozi bashya, basimbura abaherutse guhagarikwa mu mirimo ndetse hanashyirwaho abagize Inama y’Ubuyobozi bw’iki kigo barimo Bwana Israel Bimpe wagizwe perezida w’iyi nama ,Madamu Viviane Mukakizima wagizwe Visi Perezida ,Madamu Solange Ayanone,wagizwe umwe mu bagize Inama y’Ubuyobozi ,Bwana Michael Butera Mgasa, nawe ugize iyi Inama y’Ubuyobozi ,Bwana Kivu Ruhorahoza, Ugize Inama y’Ubuyobozi ,Bwana David Toovey, Ugize Inama y’Ubuyobozi na Madamu Anitha D. Umuhire nawe Ugize Inama y’Ubuyobozi .
Inama y’Abaminisitiri kandi yagejejweho aho gahunda yo gukumira ikwirakwira rya Virusi ya Marburg igeze. Kugeza ubu, abarwayi bose ba Marburg bamaze gukira, kandi ingamba zo guhashya ikwirakwira ryayo zirimo gutanga umusaruro.
Minisiteri y’Ubuzima yatangarije perezida ko ikomeje gukora igenzura risanzwe, kandi ibikorwa bisanzwe birimo ingendo ku baza mu Rwanda n’ingendo zikorerwa imbere mu Gihugu birakomeje nta nkomyi.
Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
•Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigenga Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.
• Umushinga w’itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
•Iteka rya Perezida rigena ingano y’imisanzu itangwa mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe.
• Iteka rya Minisitiri rigena amafaranga asubizwa umukozi n’agaciro k’ibyo umukozi agenerwa bitari amafaranga mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe.
• Iteka rya Perezida rishyiraho abagize Inama Nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite y’Igihugu y’Ubusugire bw’Urusobe rw’ibinyabuzima.
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya iterabwoba. • Iteka rya Minisitiri ryerekeye gusaba uruhushya rw’ibikorwa byerekeye ikinyabuzima cyahinduwe.
• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’imitangire y’amasoko ya Leta ajyanye no guhanga ibishya.