FootballHome

Cole Palmer ashobora kutazagaragara mu mukino uzahuza Arsenal na Chelsea ku cyumweru !

Umwongereza Cole Palmer ukinira ikipe ya Chelsea ashobora kutazabanza mu kibuga ku mukino wo ku cyumweru uzahuza iyi ikipe n’ikipe ya Arsenal muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’igihugu y’abongereza [ English Premier League ] .

Amakuru aturuka i London avuga ko Palmer w’imyaka 22 atigeze yitoza muri iki cyumweru cyose nyuma yuko avunikiye mu mukino wahuzaga ikipe ya Chelsea na Manchester United mu mpera z’icyumweru nyuma yuko yakandagiwe na myugariro w’umunya – Argentine witwa  Lisandro Martinez mu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe .

Gusa ibinyamakuru birimo Football insider byandikirwa mu murwa mukuru w’ubwongereza bivuga ko hakiri icyizere ko Palmer ashobora kuzagaragara mu mukino uzabahuza n’ikipe ya arsenal inabagwa mu ntege ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona dore ko Chelsea iri ku mwanya wa kane naho Arsenal ikaba ari iya gatanu .

Ku munsi wejo ku wa gatanu , Palmer yashyize ahagaragara ifoto imwerekana yambaye umwambaro wabugenewe, usanzwe ukoreshwa mu kuvura ibyajyanye n’uburibwe ku ivi ry’ibumoso aho yakomeretse ndetse iyi foto yerekana Palmer yicaye ku meza y’umu – physio [ Umuganga ushinzwe ibijyanye no kunanura abakinnyi ] wa Chelsea ku kibuga cy’imyitozo cya Chelsea kizwi nka Cobham.

Ubwo yari abajijwe kuri iki kibazo n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Talk Sport nyuma yo kunyagira ikipe ya Noah muri Europa Conference League , Umutoza wa Chelsea Enzo Maresca yumvikanye asa nkugaruka ku kuba imyitozo ya nyuma yari iteganijwe kuri uyu munsi ariyo izatanga umwanzuro ntakuka ku kijyanye no kubanzamo k’uyu musore .

Palmer ntabwo yakinnye ku mukino w’intsinzi wo ku wa kane iyi ikipe yatsinzemo ibitego 8 – 0 ikipe yo muri Arumeniya yitwa Noah muri Europa Confrence League gusa magingo aya Ikipe ya Chelsea nta zindi mpungenge zikomeye ifite zerekeye imvune uretse ikibazo cy’umwongereza Jadon Sancho utagaruka neza mu bihe bye nyuma y’imvune yari yagize.

Palmer yashyize ahagaragara ifoto imwerekana yambaye umwambaro wabugenewe, usanzwe ukoreshwa mu kuvura ibyajyanye n’uburibwe ku ivi ry’ibumoso aho yakomeretse ndetse iyi foto yerekana Palmer yicaye ku meza y’umu – physio [ Umuganga ushinzwe ibijyanye no kunanura abakinnyi ] wa Chelsea ku kibuga cy’imyitozo cya Chelsea kizwi nka Cobham. Photo by The SUN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *