
kuri uyu wa gatatu Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ibiro bya Ambasade muri Mozambique, byafunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, kubera ibikorwa by’imyigaragambyo iteganyijwe i Maputo ishobora kwibasira Abanyarwanda.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ugushyingo 2024.
Ni nyuma yuko i Maputo muri Mozambique, hamaze iminsi habera imyigaragambyo yadutse nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu .Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yemeje ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yagize amajwi 70,6%, Venancio Mandlane ushyigikiwe n’abigaragambya agira 20,32%.
Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu watangaje ko abo wemeje bidasubirwaho ko biciwe muri iyi myigaragambyo ari 18, ariko ngo birashoboka ko umubare urenze uwo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere wa Mozambique, Pacoal Ponda, yashinje Mandlane guteza iyi myigaragambyo biturutse ku kuba ataremeye ibyavuye mu matora, asobanura ko imbaraga nyinshi Polisi yakoresheje mu kuyikumira zari zikwiye, bitewe n’ubukana ifite.
Abashyigikiye Mandlane bari bateguje ko imyigaragambyo iraba ifite ubukana burenze ubusanzwe kuri uyu wa 6 Ugushyingo, kandi ko kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2024 biteguye gukuraho ubutegetsi bwa Frelimo.