Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira

kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 / Ukwakira ,Abaturage hirya no hino mu gihugu bitabiriye ibikorwa by’umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira ahanini wakozwe hasiburwa imirwanyasuri, hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi bigaburirwa amatungo.

uyu ni umuganda kandi witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za leta barimo Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango mu muganda rusange usoza ukwezi uku k’Ukwakira.

Kazarwa Gertrude na bagenzi be bakoreye Uyu muganda mu Kagari ka Gitisi mu Murenge wa Bweramana aho wakozwe hibandwa gusiburwa imirwanyasuri, hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka n’ibindi bigaburirwa amatungo .

Undi mwihariko kandi kuri uyu muganda rusange usoza uku kwezi ni uko wajyanishijwe n’ubukangurambaga bwiswe “Igiti Cyanjye” bwatangijwe n’Umujyi wa Kigali mu minsi ishize aho muri uru rwego uduce turimo Gahanga muri Kicukiro hatewe ibiti by’imirimbo n’ibya gakondo kku bwinshi .

Ubu bukangurambaga bwitezweho ko byibuze busaziga hatewe ibiti ibihumbi 25 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, mu biti bingana na miliyoni 3 biteganyijwe guterwa mu myaka itanu iri imbere.

Abaturage bitabiriye uyu muganda bavuga ko ibiti bateye bifite umumaro ukomeye mu kurwanya isuri, gutanga umwuka mwiza no kubona ubwatsi bw’amatungo.Umujyi wa Kigali uvuga ko mu myaka itanu iri imbere hazaterwa ibiti miliyoni eshatu zizabarwa harebwe ibyakuze aho kureba ibyatewe gusa.

Ibi ngo bizafasha gusigasira isuku mu bice bitandukanye ariko hanabungabungwa umwuka abantu bahumeka ndetse ngo kuri ubu U Rwanda rufite umuhigo wo kuba 30% by’ubuso bwarwo buteyeho amashyamba, intego akaba ari ugukomeza kuyabungabunga, gutera amashya no gusazura ayashaje, ari nako imbaraga zishyirwa mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.

Umuganda n’ igikorwa cy’abanyarwanda gikomoka mu migirire n’ imigenzereze ya kinyarwanda aho gifite inkomoko ku migirire gakondo ku gikorwa cyitwaga “Umubyizi” aho abavandimwe , incuti n’ umuryango bishyiraga hamwe bagamije gukorere umwe muribo igikorwa murwego rwo kumufasha kumpamvu zinyuranye abanyarwanda rero bafitira kuri iyo mugirire , muri 1962 batangiza umuganda nk’igikorwa cyari cyigamije gufasha igihugu mu iterambere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi arimo atera ibiti .
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Ruhango mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *