Ibigwi n’amateka bya Daniel Francisco Chapo watorewe kuyobora Mozambique

Perezida Daniel Francisco Chapo watorewe kuyobora Mozambique yabonye izuba ku itariki 6 Mutarama 1977, avukira mu gace kitwa Inhaminga mu ntara ya Sofala mu gihugu cya Mozambique.

Perezida Francisco akaba abarizwa mu ishyaka rya FRELIMO yinjiyemo guhera mu mwaka wa 2009, iryo shyaka kandi ni naryo risanzwe riri ku butegetsi muri icyo gihugu cya Mozambique aho rimaze imyaka ikabakaba 49 riyoboye iki gihugu.

Nyakubahwa Chapo mubijyanye ni imyemerere nyobokamana akaba ari umukiristu  ndetse akaba afite urugo n’abana 4.

Kubijyanye na amashuri n’impamyabumenyi yibitseho, Nyakubahwa Chapo yize ibijyanye na amategeko muri kaminuza ya Eduardo Mondlane, aho yahakuye impamyabushobozi y’ikirenga mubya amategeko mu mwaka wi 2000.

Daniel Chapo kandi yabaye umunyamakuru kuri Radio na Television Miramar muri 2003-2004, aho yanaje gusoza umwaka wa 2004 abaye Noteri wa Leta mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibigwi n’amateka bya Perezida Chapo bikomereze kukuba yarabaye umuyobozi w’urugaga rwa abavoka muri 2007-2008, ndetse aho ahava akomereza muri Kaminuza ya Pedagogical University I Maputo, yigisha ibyerekeye itegeko nshinga na science politiki mu 2009.

Mu mwaka wa 2009 kandi nyuma yaho yinjiye mu ishyaka rya FRELIMO yatorewe  kuba umuyobozi  wi ntara ya Nacala-a-Velha nyuma ndetse aza no kuba umuyobozi wi intara ya Palma  aho muri Mozambique.

Perezida Chapo mu 2013 nibwo yabonye impamyabushobozi y’ikirenga [master’s] mu bijyanye n’imicungire y’iterambere  muri Universite Catholique du Mozambique.

Mu 2016 perezida Chapo yagizwe Guverineri w’intara ya Inhambane iherereye mu majyepfo ya Mozambique ndetse no mu gihe hahinduwe uburyo bwo gushyiraho aba Guverineri Francisco Chapo yarongeye atorerwa kuyobora iyo ntara,.

Umwaka wa 2024 wabaye uw’amata n’ubuki ubwo ishyaka Daniel Chapo abarizwamo rya FRELIMO ryamutoranyije ngo arihagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri uku Kwakira .

Ku wa 24 Ukwakira  nibwo komisiyo y’amatora aho muri Mozambique yatangaje ko Nyakubahwa Chapo yatsinze amatora kubwiganze bw’amajwi 71%, aho yakubise inshuro uwo bari bahanganye mu matora witwa Venancio Mondlane wagize amajwi 20%.  

Mu ijambo rye akimara gutorwa yasabye abaturage b’igihugu cya Mozambique guharanira ubumwe n’amahoro mubyo bakora byose.

Daniel Chapo kuri ubu ufite imyaka 47 y’amavuko aciye agahigo ko kuba Perezida wa mbere uyoboye icyo gihugu yaravutse nyuma y’ubwigenge bwa Mozambique yibohora ku bukoroni bwa Porotigali[Portugal] mu 1975.

Perezida Chapo bitaganyijwe ko azarahira muri Mutarama 2025 asimbuye Filipe Nyusi urangije Manda ebyiri zimara imyaka itanu-itanu.

Perezida Nyusi yatangiye kuyobora Mozambique kuva ku itariki ya 15 Mutarama 2015, akaba ajyiye gukorerwa mu ngata na mugenzi we  Daniel Francisco Chapo.

One thought on “Ibigwi n’amateka bya Daniel Francisco Chapo watorewe kuyobora Mozambique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *