Haiti: Udutsiko tw’amabandi dukomeje kuzengereza iki gihugu

Mu gihugu cya haiti, udutsiko tw’amabandi twitwaza intwaro dukorera mu murwa mukuru wa port-au-prince, dukomeje gutera umutekano muke ku baturage ba haiti ndetse n’ubuyobozi bwaho budasigaye.

Hari mu ntangiriro ya Nzeri 2024, nibwo ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita kubimukira (UN Migration Agency), ryatangaje ko hari impunzi zigera ku bihumbi 7000 imbere mu gihugu cya haiti kubera ibibazo by’umutekano muke uterwa n’udutsiko tw’amabandi dukomeje kuzengereza abaturage b’iki gihugu , aho basanze twarakoze ihuriro rizwi nka viv Ansanm ryitwaza intwaro mukubangamira umutekano w’igihugu.

UN yakomeje gusobanura ko kubera ikibazo cy’ayo mabandi akomeje kuzengereza igihugu n’abagituye, byagize ingaruka y’inzara mu gihugu kubera ko amabandi yazaga agafatira ubutaka bw’abaturage, agahagarika ubwikorezi mugufunga imihanda ndetse akanakomeza kotsa igitutu abaturage ngo bahunge.

Ntago ari abaturage gusa utu dutsiko tw’amabandi tubangamira, ahubwo twaje no kwibasira na polisi y’igihugu, andi matsinda yashyizweho y’ubwirinzi arimo abasivili ariko cyane cyane ayo mabandi yakomeje kwibasira ibinyabiziga by’abanyamahanga.

Ku wa mbere tariki ya 21Ukwakira 2024, kimwe mubinyabiziga bya Ambasade ya Amerika ikoresha muri icyo gihugu, cyarashweho amasasu menshi na gatsiko k’amabandi, kubw’amahirwe ntihagira upfa cyangwa ukomereka. ibi biri mumakuru Ambasade y’Amerika muri Haiti yahaye ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters.

Sibyo gusa, Miami Herald, yatangaje ko taliki ya 24 Ukwakira muri uyu mwaka, aka gatsiko k’amabandi kaje kurasa amasasu menshi ku ndege ya kajugujugu ya UN yarimo abantu 18, gusa abahagarariye UN muri Haiti ntibigeze babitangazaho amakuru menshi.

Aya mabandi yakomeje guhungabanya no kwibasira umutekano w’igihugu cya Haiti n’abagituyemo bose baba abenegihugu, abanyamahanga ndete kataretse n’abayobozi bacyo ari nako bikomezaga guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’ikwirakwira ry’abaturage muduce twinshi dutandukanye muri Haiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *