Kaminuza y’u Rwanda yatanze Impamyabumenyi ku bayirangijemo basaga ibihumbi 9
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/ 10 /2025 , mu karere ka Huye , muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya huye habaye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basaga 8200 basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2024 .
Mu gitondo cya kare ,Abanyeshuri basoje amasomo muri za Koleji zitandukanye za Kaminuza y’u Rwanda, ababyeyi babo, inshuti n’abavandimwe bari babukereye aho bari biteguye kubashyigikira mu birori bari bagiye gushyikirizwamo impamyabumenyi zabo.
Ibi Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda byanitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta, abayobora ibigo byigenga, abikorera n’abandi .
Ibi birori bibaye kuba ku nshuro ya 10 byabereye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard .
Itsinda ry’abanyeshuri biga mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, ryahoze ku Nyundo niryo ryayoboye umutambagiro w’abarimu n’abakozi ba kaminuza y’u Rwanda wabanjirije ibirori nyirizina byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda .
Mu ijambo rye ,Umuyobozi Mukuru ya Kaminuza y’u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, yibukije abasoje amasomo muri UR ko bahuye n’imbogamizi ariko zabahinduye abayobozi n’abatekerereza ahazaza.
Aho yagize ati “Muzibuke guca bugufi. Twizeye ko mwe nka ba ambasaderi ba Kaminuza y’u Rwanda muzagaragaza itandukaniro.”
Abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2024 barimo 53 bahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, 946 bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu gihe 6657 bahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza.
Nkuko Imibare ya Kaminuza y’u Rwanda ibitangaza ,Abanyeshuri basoje amasomo bize muri koleji esheshatu zigize Kaminuza y’u Rwanda ,aho muri Koleji Nderabarezi hasoje abanyeshuri 2308 , muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga hasoje abangana 1663 ,Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage hasoje abangana 760 , Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu harimo abangana na 1453,Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima hasoje abangana na 1157 no muri Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo harimo abangana 722 .
Abarenga ibihumbi umunani bagiye ku isoko ry’umurimo mu gihe hashize amezi cumi n’ane ubaze uhereye kuri uy munsi Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rumuritse inyigo nshya yagaragaje ko hakiri icyuho hagati y’abajya ku isoko ry’umurimo n’ibikenewe kuri iryo soko.
Ni raporo yagaragaje ko ibikenewe ku isoko ry’umurimo [ni ukuvuga akazi gahari n’inzego karimo] ndetse n’ibyigishwa mu mashuri yaba ay’ubumenyi rusange n’ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro hagendewe kandi ku biteganywa na Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1 ko harimo intera itari ntoya.
Raporo igaragaza ko nibura mu byiciro by’imirimo 268 byakorewemo ubushakashatsi, byagaragaye ko 85,1% baba badafite ubumenyi bukenewe mu buyobozi bw’ibigo ndetse n’imyanya y’abahanga mu mashami atandukanye aba ari muri ibyo bigo.
Ni mu gihe mu bumenyi bwo hagati [ni ukuvuga abakozi basanzwe mu bigo abafite ubumenyi mu bijyanye n’ubuhinzi, abacuruzi, abatanga serivisi zitandukanye n’ibindi] ari ho hatari ikibazo cyane kuko 13,8% ari bo badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n’ibyo bakoramo cyangwa baba bifuzwaho.
Ku ruhande rw’ubumenyi bwo mu cyiciro cyo hasi [ni ukuvuga abahinzi, abakoresha imashini n’abandi bakozi bakora imirimo iciriritse mu bigo] ho ababa badafite ubumenyi bukenewe cyangwa ubwifuzwa muri iyo myanya ni 1,1%.
Iyi raporo yakozwe na RDB kandi igaragaza ko ⅓ cy’urubyiruko rudafite akazi kandi ko abangana 89 % bafite impamyabumenyi bakuwe mu mashuri .
Gusa ariko nanone mu mpera z’ukwezi ka Mutarama uyu mwaka ,Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, cyatangaje ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanutse kigera kuri 16,8% mu gihembwe cya Kane cy’umwaka ushize wa 2023, ugereranyije na 24,3% mu Ukwakira mu mwaka wabanje.
Ni ibyasohotse muri raporo y’icyegeranyo ku bijyanye n’imiterere y’isoko ry’umurimo (Labor Force Survey) yakozwe mu Ugushyingo 2023.
Igaragaza ko mu Ugushyingo 2023, abaturage bari mu kigero cyo gukora, ni ukuvuga abafite kuva ku myaka 16 gusubiza hejuru bageraga kuri miliyoni 8,1. Abagera kuri miliyoni 4,07 bari bafite akazi.Abandi 825.577 nta kazi bari bafite naho miliyoni 3,26 bari hanze y’isoko ry’umurimo.