Minisiteri y’ubuzima yatanze ubusobanuro bwimbitse ku nkomoko y’umurwayi mushya wa Marburg waraye ubonetse

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko habonetse undi muntu wanduye icyorezo cya Marburg watumye imibare y’abari kuvurwa izamuka nyuma yo kuva kuri umwe wari uri kuvurwa mu minsi ishize,gusa iyi Minisiteri y’ubuzima yanahise itanga ubusobanuro bw’uwanduye mushya.

Mu bipimo 69 byatangajwe ko byafashwe na Minisiteri y’ubuzima kuri uyu  wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 byerekana ko habonetse umuntu umwe ufite ubwandu bw’iyi ndwara .

Uyu muntu wanduye mushya yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye nkuko Minisiteri y’Ubuzima ndetse iyi minisiteri inavuga ko uyu wanduye yatumye umubare w’abari kwitabwaho n’abaganga uzamuka ugera ku bantu batatu .

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko hamaze gupimwa abagera kuri 5074 harimo ibipimo mirongo itandatu n’icyenda byafashwe mu masaha makumyabiri n’ane ashize ndetse iyi minisiteri yanahamije ko hamaze gutangwa inkingo ku bantu bagera 1302 harimo abantu 18 bazihawe ku munsi wejo .

Iyi ni indwara yandurira mu gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Tariki 27 Nzeri 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara na virusi ya Marburg.

Mu rwego rwo kuyikumira no kuyirinda, abantu baragirwa inama yo kurangwa n’isuku bakaraba intoki, birinda no kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *