Tariki ya 23 /Ukwakira mu mateka : havutse Kizigenza Edson Arantes do Nascimento,uzwi nka Pelé
Tariki 23 Ukwakira ni umunsi wa 297 mu igize umwaka, hasigaye 69 ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Domice, Jean de Capistran na Léothade.
Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka
2004: Umutingito ukomeye wibasiye Intara yo mu Buyapani ya Niigata iherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu uhitana abantu 35, hakomereka abandi 2200, abarenga ibihumbi umunani bava mu byabo.
1966: Icyogajuru Lunar Orbiter 1 cyafashe ifoto ya mbere igaragaza umubumbe w’isi, hagendewe ku murongo ugenderwamo n’ukwezi (orbit around the Moon).
2001: Uruganda Apple rukora ibikoresho bijyanye n’itumanaho rwatangije igikoresho gishya cyo kumviraho umuziki cyiswe iPod.
1970: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatangiye imyigaragambyo ikaze yiswe Salad Bowl strike, yateguwe n’urugaga rw’Abanya-Mexique baba muri iki gihugu (Mexican American union) barangajwe imbere na César Chávez. Iyi ni imwe mu myigaragambyo ikomeye cyane yabayeho mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1972: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye igikorwa cya gisirikare muri Vietnam ya ruguru, cyiswe Operation Linebacker cyari kigamije kwihorera ku gitero cyari cyabaye kuri Pasika mu mezi atanu yabanje.
1994: Eugene Bullard, umwirabura umwe rukumbi watwaraga indege mu ntambara ya mbere y’isi yose yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Second Lieutenant.
1973: Umuryango w’Abibumbye watangaje intambara yiswe Yom Kippur War hagati ya Israel na Syria.
1990: Perezida Saddam Hussein wa Iraq yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu ari kumwe n’abantu bafashwe bugwate bo ku mugabane w’u Burayi, abo yise Western “guests”, agamije gukumira intambara yo mu kigobe (Gulf War).
1973: Umuryango w’Abibumbye watangaje intambara yiswe Yom Kippur War hagati ya Israel na Syria.
1989: Repubulika ya Hongrie yahindutse Repubulika y’Abaturage ya Hongrie bisabwe na Perezida wayo Mátyás Szűrös.
1992: Akihito yabaye Umwami wa Mbere w’Ubwami bw’u Buyapani washoboye gukandagira ku butaka bw’u Bushinwa.
1998: Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ari kumwe n’Umuyobozi wa Palestine, Yasser Arafat, bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yiswe Land for Peace.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1940:Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, wabaye umukinnyi w’ikirangirire ukomoka muri Brazil.
1951: Fatmir Sejdiu, wabaye Perezida wa Kosovo.
1516 Charlotte wa Valois, Umuganwakazi w’Ubufaransa nkumukobwa wa kabiri w’umwami Francis wa mbere n’umugore we Claudine, wavukiye i Château d’Amboise, mu Bufaransa.
1543 Juan de la Cueva, umukinnyi w’amakinamico wo muri Esipanye, wavukiye i Sevilla, Espanye.
1634 Hedwig Eleonora wa Holstein-Gottorp, Umwamikazi wa Suwede washakanye na Charles X Gustav wo muri Suwede (1654-60), wavukiye mu ngoro ya Gottorp, Schleswig .
1654 Johann Bernhard Staudt, umuhimbyi w’imivugo w’Abayezuwiti bo muri Otirishiya, wavukiye i Vienne muri Otirishiya .
1705 Maximilian Ulysses Count Browne, marshal wo muri Otirishiya, yavukiye i Basel, mu Busuwisi.
1713 Pieter Burman Umuto, umuhanga mu bya filologiya w’Ubuholandi, wavukiye i Amsterdam, mu Buholandi .
1715 Peter II Alexeyevich, Umwami w’Uburusiya (1727-30), wavukiye i Saint-Peterburg, mu Burusiya .
AMATEKA YIMBITSE YA PELE
Umunya-Brésil Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk’uwa mbere mu mateka ya ruhago, yitabye Imana ku myaka 82, azize indwara ya kanseri.
Ni umugabo wubatse amateka y’igihugu cye cya Brezil, atuma ibendera ryacyo rizamurwa ku Isi ku bw’agahigo yakoze agakina mu gikombe cy’Isi inshuro enye, akagitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14.
Ni umunyabigwi abakurikiranira hafi iby’imikono basobanura ko yatumye igihugu cye kimenyekana mu ruhando mpuzamahanga, maze izina rye ryamamara kuva icyo gihe.
Yari rutahizamu w’ubuhanga butangaje, rimwe na rimwe akanasubira inyuma agakina hagati afasha abasatira kubera ubuhanga yari afite mu gucenga no gutanga umupira aho ashatse.
Yabaye umukinnyi w’umunyabigwi ahanini bitewe n’ibitego byinshi yatsinze n’uduhigohigo yisangije. Yatsinze ibitego 1,281 mu mikino 1,363 mu myaka isaga 20 yamaze ari umukinnyi.Harimwo ibitego 77 yatsindiye igihugu cye mu mikino 92.
Yisangije umuhigo wo kuba ari we mukinnyi wenyine ku isi watwaye ibikombe by’Isi bitatu, mu mwaka wa 1958, 1962 no mu 1970.
Uyu kandi mu mwaka wa 2000 ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA ryamugize umukinnyi w’Ikinyejana.
Inkuru y’urupfu rwe yakoze benshi ku mutima ku Isi, barimo ibyamamare nka Kylian Mbappé basangiye umuhigo wo kuba baratsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi ari abana.