Xavi Hernandez ari guhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Eric Ten Hag muri Manchester United !
Umunya – Esipanye Xavi Hernandez ari gushyirwa ku mwanya wa mbere ku mwanya w’umusimbura w’umutoza Eric Tenhag mu ikipe ya Manchester United igihe iyi kipe yaba ifashe icyemezo cyo kwirukana uyu mutoza .
Amakuru ataruka mu mujyi wa Manchester avuga ko abahagarariye inyungu za Xavi Hernandez bamaze iminsi bari mu biganiro byibandaga kuba umukiya wabo [Xavi hernandez ] yakwerekeza kuri old Trafford nk’umutoza mukuru .
Biravugwa ko ku wa kane w’icyumweru gishize, intumwa z’abantu bane ziyobowe n’umuyobozi mukuru , Omar Berrada, zerekeje i Barcelona, n’ubwo amakuru aturuka mu Bwongereza avuga ko inama nyinshi zo mu rwego rwo hejuru rw’ubuyobozi bukuru bw’iyi ikipe zabereye mu murwa mukuru wa Katolonya kubera ko nyir’ubwite Sir Jim Ratcliffe ariho yari kugira ngo ashyigikire Ikipe ya Ineos Britannia nayo ibarizwa mu biganza bye mu mukino bari bafitanye na Nouvelle-Zélande mu gikombe cya Amerika cyaberaga hariya.
Gusa ariko kandi aya makuru yarushijeho gukaza umurego ko Xavi ashobora gusimbura Ten Hag igihe yaba yeretswe imiryango ubwo umwungiriza wa Tenhag , Ruud van Nistelrooy yahakanye ko ataba umutoza mukuru kuko abibona nkaho byaba ari nk’igisa nko kugambanira mwene wabo w’umuholandi ndetse ibi byose bikomeza kugira Xavi umukandida mwiza kuri uyu mwanya nkaho ibi bidahagije Xavi ubwe yasobanuye neza ko adashaka kongera gutoza muri Espagne nyuma yo gusezera muri ekipe ya Barcelona.
Amakuru aturuka muri United akomeza avuga ko Ten Hag akomeje kugirirwa icyizere cyo gutoza iyi kipe ndetse ikaba idafite gahunda yo kugira icyo ihindura kuri uyu mwanya mu gihe yitegura guhangana na Fenerbahce muri Europa League kuri uyu wa kane w’iki cyumweru.
Usibye Xavi, umutoza wa Sporting Lisbon Ruben Amorim hamwe na Edin Terzic wahoze ari umutoza wa Borussia Dortmund, bari mu bari guhabwa amahirwe yo kuzasimbura Eric tenHag , nubwo Amorim avugwa cyane ko azasimbura Pep Guardiola wa Manchester City igihe aza ashoje amasezerano muri iyi ikipe.