FootballHomeSports

Mukansanga Salima yemeje ko yavuye mubyo gusifura ruhago

Umusifuzi mpuzamahaganga w’Umunyarwanda Salima Mukansanga yemeje ko yafashe umwanzuro wo gusezera mu mwuga wo gusifura.

Uyu mugore uri mubari bakomeye muri uyu mwuga mu Rwanda yabitangaje nyuma yo kumara iminsi atagaragara mu bikorwa byinshi by’umwuga we hano mu Rwanda byumwihariko mu gusifura imikino y’ashampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n’amarushanwa mpuzamahaganga.

Mukansanga Salim yagize Ati “Ngewe n’asezeye ku giti cyange ibindi bavuga simbizi.”

Salim w’imyaka 36 yaramaze kugera no ku rwego mpuzamahaganga dore ko yasifuraga imikino iri ku rwego rw’umugabane nde no ku rwego rw’isi.

Mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyatwawe n’ikipe y’igihugu ya Argentina muri Qatar, nawe ari mu basifuzi bagiriwe amahirwe yo kwerekezayo utibagiwe n’amarushanwa yo ku rwego rw’isi mu bagore.

Ikindi kitazibagirana ni umukino yasifuye wagaragayemo perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu gutaha Kigali Pele Stadium ivuguruye.

Uyu musifuzi kandi ari mu bagiriwe amahirwe yo kwiga imikoreshereza y’amashusho yifashishwa mu gufata ibyemezo mu kibuga ariryo VAR(Video Assistant Referee), biri no mu byamufashije ku bona abahirwe yo kujya gusifura mu marushanwa mpuzamahaganga.

Hagiye avugwa byinshi kuri uyu musifuzi ariko we yemeza ko yasezeye ku mpamvuze ku giticye.

How do you fell about this page

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *