
Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yahamagaye abakinnyi 26 bagomba kwitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024 ) u Rwanda ruzahuriramo na Djibouti .
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, tariki ya 20 /Ukwakira/ 2024, ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Spittler, yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abo yifuza kuzakinisha mu mikino ibiri iyi ikipe izakinamo na Djbouti .
Aba ni abakinnyi bazakina imikino ibiri ya Djibouti , aho ubanza uteganyijwe tariki ya 27 Ukwakira ni uwo kwishyura kuya 31 Ukwakira yose kuri Stade Amahoro kubera ko igihugu cya Djibouti kidafite sitade yujuje ibisabwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’ Afurika .
Uru ni urutonde rugaragaraho benshi mu basanzwe muri iyi kipe, abashya ndetse n’abari bamaze igihe kinini badahamagarwa.
Mu banyezamu harimo wa Adolphe Hakizimana ukinira ikipe ya As Kigali , Gad Muhawenayo wa gorilla fc , Niyongira Patience wa Police fc na Habineza Fils wari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 .
Ba myugariro ni Fitina Ombarenga wa Rayon Sports ,Gilbert Byiringiro ukinira wa Apr Fc , Christian Ishimwe wa Police fc , Claude Niyongabo wa Apr fc , Niyigena Clement wa Apr fc ,Yunusu Nshimiyimana wa Apr Fc , Jean Hirwa wa Bugesera Fc na Ndayishimiye Thierry wa AS de Kigali.
Mu kibuga hagati harimo Muhire Kevin wa Rayon Sports , Ndayishimiye Didier wakiniraga ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ukinira As Kigali , Ruboneka Jean Bosco wa Apr Fc , Iradukunda Semeon wa Police Fc , Ngabonziza Pacifique wa Police Fc na Ndikumana Fabio wa Marines fC.
Ba rutahizamu ni Niyibizi Ramadhan wa Apr Fc , Tuyisenge Arsene wa Police fc , Dushimimana Olivier wa Apr fc , Mugisha Gilbert wa Apr fc ,Hadji Iraguha wa Rayon sports ,Kabanda Serge wa Gasogi United , Taiba Mbonyumwami wa Marines fc na Osee iyabivuze wa As de Kigali .
