Kigali : Hatangijwe ku mugaragaro Isiganwa ry’Imodoka, rizwi nka ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2024’
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 / 10 /2024 , kuri Kigali Convention Centre hatangijwe ku mugaragaro Isiganwa ry’Imodoka, rizwi nka “Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2024”, Iri siganwa ryitabiriwe n’imodoka 23 rizakinwa hagati yo ku wa 18-20 Ukwakira 2024, mu mihanda ya Kigali n’iya Nyamata mu Bugesera.
Abakinnyi bitabiriye Isiganwa ry’imodoka, “Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2024” babanje gushyushya imodoka, bazenguruka rompuwe [ rond point ]iri imbere ya Kigali Convention Centre, KBC na Kigali Heights. Iki cyiciro cyaje gukurikirwa n’agace ka mbere aho abasiganwa bahatanira imyanya bazahagurukiraho hakinwa agace ka kabiri mu mihanda ya Nyamata mu Bugesera.
Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda “RAC”, Gakwaya Christian, yashimiye abakinnyi bitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally. Yavuze ko iri siganwa ribaye mu gihe cyiza kuko u Rwanda rwiteguye kwakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka ku Isi (FIA).
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iri siganwa rishimije kandi rishimangira umuhate w’u Rwanda mu iterambere ry’umukino w’amagare.
aho yagize ati : “Iri siganwa ni igikorwa kinini kandi buri wese aba yishimiye kwitabira. Tuzakomeza guharanira ko u Rwanda ruba ku ruhembe rw’abakora ibigezweho muri uyu mukino muri Afurika no ku Isi yose.’’
Rwanda Mountain Gorilla Rally ni rimwe mu masiganwa y’imodoka aba buri mwaka ndetse ari ku ngengabihe ya Shampiyona Nyafurika yo Gusiganwa mu Modoka (ARC).
Ryitezwemo imodoka 28 zirimo zirindwi zizaba zihanganye muri Shampiyona Nyafurika mu gihe izindi 21 zizitabira ari iz’abahatanye ku rwego rw’igihugu barimo Abanyarwanda umunani n’Abanya-Uganda 13.
Umunya-Kenya Karan Patel uri mu bazitabira, ayoboye Shampiyona Nyafurika n’amanota 105 ndetse asa n’uwamaze kuyegukana kuko akurikiwe n’Umunya-Uganda Jas Mangat ufite amanota 28 n’Umunya-Kenya Hamza Anwar ufite amanota 24, ariko aba bombi ntibazitabira.
Patel utwara imodoka iri mu zikomeye ya Skoda Fabia R5, yegukanye amarushanwa atatu amaze kuba, yabereye muri i Jinja muri Uganda, Zambia n’u Burundi.
Mu Banyarwanda bari gukina harimo Gakwaya Jean Claude wegukanye iri siganwa mu 2019 ari hamwe na Mugabo Jean Claude muri Subaru Impreza, ariko icyo gihe ntihitabiriye abarushanwa muri Shampiyona Nyafurika.