
Mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Polisi y’u Rwanda yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Mudasobwa , Kamera ndetse na telefone nini zizwi nka tablets byari byibwe umugore ukomoka mu gihugu cy’ubuyapani .
Uyu muyapani witwa Mio Yamada, ufite ubwenegihugu bw’u Buyapani, akaba atuye mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bivugwa ko byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024 ndetse iperereza rigaragaza ko abafashwe uko ari batatu, bacyekwaho kugira uruhare no mu bindi bikorwa by’ubujura butobora amazu bwagaragaye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bishize.
uyu Muyapanikazi nyuma yo gusubizwa ibikoresho bye akanyumuneza kari kose ndetse yavuze ko ibyakozwe na Polisi byarushijeho kumukundisha u Rwanda.
Aho yagize ati : Nta cyizere nari mfite cy’uko bishobora kugaruka. Nshimishijwe cyane no kubona ibikoresho byose nari nibwe bigarujwe.”
“Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko turi amahoro kandi dutekanye, twishimiye gutura mu Rwanda kandi twifuza kuzahaguma igihe cyose.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga, yaburiye abagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byibwe, abamenyesha ko Polisi izakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubafata .
Yagize ati “Tuributsa abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ko bagomba gukurikiza amabwiriza abigenga birinda gushinga amasoko y’ibyibano atiza umurindi abajura.”
Mu bikoresho byafashwe harimo mudasobwa 3, Kamera 3, telefone nini zizwi nka tablets 2, telefone zigezweho (smart phones) 2 n’ibindi bitandukanye byari byibwe nijoro mu rugo rwa Yamada, bikabab byarafashwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, bisanzwe mu iduka ry’uwo mucuruzi ahazwi nko mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge.
