Lamine Yamal izahabu idakorwaho ya Barcelona yatanzweho agera kuri €250m
Perezida w’ikipe ya Barcelona Joan Laporta yatangaje ko Paris Saint-Germain(PSG) yabahaye agera kuri €250m kuri Lamine Yamal ariko barayanga muri iri soko ry’igura n’igurisha riheruka .
Muri uyu mwaka wa 2024 nibwo ikipe ya Paris Saint-Germain y’umutoza Luis Enrique yatandukanye n’Umufaransa Kylian Mbappé werekeje mu ikipe ya Real Madrid, mu igenda rye yabitangaje hakirikare ku buryo iyi kipe y’I Paris yari ibizi byanatumye batangira kurambagiza umusimbura w’uyu kizigenza hakirikare.
Ku ikubitiro bakandiye kuri Victor Osimhen Umunya-Nigeria wakiniraga ikipe ya Napoli nubwo byarangiye byanze, akerekeza mu ikipe ya Galatasaray mu gihugu cya Turkey.
Nyuma yibyo PSG yafashe umwanzuro wo kuva ku bakinnyi bakomeye , bahenze bisankaho kandi bakuze yadukana umuvumo wo kugura abakinnyi bakiri bato niyo yaba ahenze ariko atanga ikizere .
Ninako yageze kuri Lamine Yamal akaba umukinnyi ukiri muto uri kwigaragaza cyane muri Barcelona ndetse n’ikipe y’igihugu ya Esipanye , byatumye iyi kipe y’umutoza Luiz Enrique yiyemeza kurekura akakayabo ka mayero €250m, ariko Barcelona yarayanze .
PSG yafashe umwanzuro wo kwigurira undi mu kinnyi nyuma yo kubura Lamine Yamal akaba Umunya-Portugal wakiniraga ikipe ya Benifica kuri €60m ($64.9m) ukongeraho €10m ya add-ons, akaba akina hagati mu kibuga
Kuri ubu Lamine Yamal numwe mu bakomeje gufasha cyane Barcelona ku yobora urutonde rw’ashampiyona y’uyu mwaka wa 2024-2025, akaba wenyine amaze gukora ibitego bine ndetse anatanaga ibipira itanu muri shampiyona gusa .
Mu gihe mu mikino ya Champions League amaze gukora igitego kimwe utibagiwe n’uduhigo twinshi twaciwe nuyu musore w’imyaka 17 gusa yamavuko.
Kuri ubu ikigezweho kuri Yamal nuko yasohotse mu bihembo bya Golden Boy Awards bitangwa n’ikinyamakuru Tuttosport cyandika siporo mu gihugu cy’Ubutaliyani kigahabwa umukinnyi ukiri muto w’itwaye neza mu gihe kingana n’umwaka w’imikino, ariko akaba atarengeje imyaka 21.
Lamine Yamal yasohotse ku rutonde rwanyuma rw’abakinnyi bahataniye igihembo cya Golden Boy.