Intambara ya Israel na Hezbollah : Israel yishe undi musirikare ukomeye mu buyobozi bw’umutwe wa Hezbollah

Kuri uyu wa kane , Igisirikare cya Israel cyatangaje ko  Hussein Muhammad Awada wari umwe mu bayobozi bakuru bafashaga mu bya gisirikare umutwe wa Hezbollah yiciwe mu bitero bya misile za Israel muri Libani .

Kuri uyu munsi kandi igihugu cya Israel cyatanze impuruza ku bantu batuye muri tumwe mu duce twegeranye n’aho iki gihugu gikeka ko haba ari indiri n’ubwihisho bwa Hezbolla kuhimuka bwangu bagakiza amagara yabo .

Utwo duce twavuzwe mu itangazo ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwashyize ahagaragara harimo Saraaine, Tamnine na Safri two muri Libani .

Nubwo minisiteri y’ubuzima y’igihugu cya Libani itigeze yerura imibare y’abihitanwe n’ibi bitero byagabwe na Israel , amakuru ava muri bimwe mu binyamakuru bikomeye bibarizwa hariya mu burasirazuba bwo hagati avuga ko nibura abagera kuri 16 bahaburiye ubuzima bivugwa ari naho uyu muyobozi yaba yapfiriye naho abasaga 50 barakomereka bikomeye.

kurundi ruhande kandi ubuyobozi bukuru bw’igihugu cya Libani burangajwe imbere na Michel Naim Aoun  bwatangaje ko aho bigeze igihugu cya Israel cyamaze kurenga umurongo ndetse bwongeraho ko ahubwo Israel itakiri guhiga inyeshyamba za Hezbollah gusa ahubwo ko iri kubangamira ubusugire n’umudendezo w’abaturage ba leta ya Libani .

Nubwo Libani itangaza ibi ,ubuyobozi bukuru bw’igihugu cya Israel burangajwe imbere na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahou butangaza ko kuva hakiboneka n’umwe mu barwanyi b’uyu mutwe wa Hezbollah muri Libani ngo iki gihugu cyitirirwa ubwoko bw’imana ntikizahwema kubagabaho ibitero shuma bigamije kubatsemba burundu kugeza bamanitse amaboko nkuko Yoav Gallant usanzwe ari ku mwanya wa Minisitiri w’ingabo za Israel abitangaza.

Gusa Israel nayo yatangaje kandi ko rokete zirenga 50 zarashwe, ku munsi wo ku wa gatatu, ku butaka bwayo zivuye muri Libani bivugwa ko zaba zararashwe na Hezbolla.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *