
Mukanya gashize , Ishyirahamwe ‘Global System for Mobile Communications Association (GSMA)’ ryari rifite mu nshingano gutegura inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Ikoranabuhanga, MWC Kigali 2024, yagombaga kubera i Kigali ku wa 29-31 Ukwakira 2024, rimaze gutangaza ko isubitswe kugeza igihe kitigeze kitangazwa .
Ishyirahamwe ‘Global System for Mobile Communications Association (GSMA)’ ryayiteguraga ryatangaje ko riri gukorana na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo kugira ngo izasubukurwe bidatinze mu 2025.
Inama nk’iyo yaherukaga kubera mu Rwanda ku wa 17 Ukwakira 2023.iyi kandi ni Inama y’Ihuriro ry’Ibigo bikora mu bijyanye na telefoni ngendanwa, GSMA [Global System for Mobile Communications Association] yari yitezweho guhuriza hamwe inzego za leta n’abikorera mu itumanaho baturutse mu bigo byinshi bitanga serivisi z’itumanaho rya telefoni n’ikoranabuhanga.
GSMA Mobile World Congres kuri iyi nshuro yari yateguwe ku bufatanye na Africa CDC, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Huawei, inABLE, MTN, Guverinoma y’u Rwanda, Smart Africa na ZTE.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, aherutse gutangaza ko magingo aya, internet imaze gukwirakwira mu Rwanda ku rugero rwo hejuru ndetse ko 60,6% by’abarutuye bayikoresha.
Yagaragaje ko mu myaka 24 ishize hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga, harimo nko gushyiraho ibikorwa remezo henshi mu gihugu, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga n’ibindi byinshi.
Mu batanga ibiganiro bitandukanye haba harimo kandi impuguke mu ikoranabuhanga rya telefone ngendanwa n’abashinzwe kugenzura imikorere yazo n’abashoramari muri uru rwego.
Ivomo : Igihe na raporo ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo .