HomePolitics

Kenya : Sena yatangiye gusuzuma niba Visi Perezida Gachagua yakurwa ku murimo ye nyuma y’amabi akomeje kumuvugwaho

Sena ya Kenya yatangiye kumva ibirego bishinjwa Visi Perezida Rigathi Gachagua, nyuma y’amasaha make urukiko rwemeje ko ibirego aregwa ari ibifitanye isano no guhonyora itegeko nshinga.

Ibi bibaye nyuma yukp inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yatoye mu cyumweru gishize gushinja Gachagua ibirego 11 birimo ruswa, guhungabanya umudendezo no gukurura urwango rushingiye ku moko muri guverinoma

iki gikwerere cy’imyaka 59 cyahakanye ibyo cyiregwa byose,anemeza ko gahunda yo kumushinja iyobowe na perezida William Ruto kandi ishyigikiwe na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe , anahamya ko ishingiye ku binyoma ndetse akaba ari nayo bari kumwagirizaho ibi byaha byose nkana.

Umutwe w’Abadepite ufite intumwa zikora akazi k’ubushinjacyaha binateganijwe ko Sena irumva n’abatangabuhamya gusa yaba We na ba avoka be bafite uburenganzira bwo guhata ibibazo abamushinja ,Ni we kandi n’abavoka be bazagira ijambo rya nyuma ejo ku wa kane mbere y’uko Sena ikora itora kuri buri cyaha.

Kugirango Gachagua ahite ava ku butegetsi ako kanya, Itegeko nshinga rivuga ko byibura 2/3 by’abagize Sena bagomba kumwemeza ibyaha. Ni ukuvuga byibura amajwi 45 kuri 68 y’Abasenateri gusa ariko rero yavuze ko azatura ubucamanza ikibazo cye, Sena niramuka imwirukanye ku mwanya we.

Aramutse akuweho, Gachagua yaba abaye Visi – perezida wa mbere wakuwe ku mirimo muri ubu buryo kuva vuguru hasohoka iteka rishya rigenga ibihano nyuma y’ivugurwa ry’Itegeko Nshinga rya Kenya muri 2010.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *