DRC : kera kabaye Leta yemeje amakuru y’iruka ry’Ikirunga cya Nyamuragira !

Ikigo gishinzwe kugenzura iby’Ibirunga muri Goma cyahamije amakuru yavugaga ko Ikirunga cya Nyamuragira giherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,cyaba kimaze iminsi ibiri gitangiye kuruka .

Ikirunga cya Nyamuragira ni kimwe mu Birunga byo muri Afurika bikiruka kandi mu buryo wavuga ko buhoraho bizwi nka [active volcano] dore ko cyari kimaze umwaka n’igice wonyine kirutse dore ko cyaherukaga kuruka mu mwaka ushize wa 2023 ,tariki 14 Werurwe , iki kikaba giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Virunga rwagati .

Nyuma y’amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga byanagaraga ko yaba yafashwe na satellite yerekana ko ibyerecyezo bitatu by’ibikoma biva mu kirunga bikomeje kwisuka birimo ibimaze kugera mu bilometero birindwi uvuye ku gace iki kirunga giherereyemo .

 kuri uyu wa mbere , Charles Balagizi usanzwe ari umuyobozi Ushinzwe iby’Ubumenyi mu kigo cy’i Goma gishinzwe Kugenzura iby’Ibirunga OVG (Goma Volcano Observatory) yahamije iby’amakuru yavugaga ko iki Kirunga kiri kuruka kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru twavuyemo.

Charles yavuze ko ibikoma bifite ubushyuhe bwo cyigero cyo hejuru bizwi nka magma mu ndimi z’amahanga biri kuva muri iki kirunga, biva mu nda y’Isi byerecyeza mu majyaruguru, mu burengerazuba ndetse no mu majyepfo yacyo.

Si ubwa mbere amakuru y’iruka ry’ikurunga avuzwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo byumwihariko mu gace ka Goma , kuko hanaherereyemo ikindi kirunga cya Nyiragongo, cyo giheruka kuruka  muri Gicurasi 2021 .

Mu mwaka wa 2011 ni bwo ikirunga cya Nyamulagira (kinandikwa nka Nyamuragira) giheruka kuruka cyane, bwari bwo bwa mbere kirutse cyane mu myaka 100 yari ishize.

Ikirunga cya Nyamulagira, gifite ubutumburuke bwa metero 3,058, kiri muri pariki y’igihugu ya Virunga, iyi ikaba ibamo n’ingagi zo mu misozi miremire ziri mu byago byo gushiraho.

Mu kwezi kwa gatanu mu 2021, abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bahungishijwe bava mu mujyi wa Goma nyuma yuko ikirunga cya Nyiragongo kirutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *