Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ingabo z’u Rwanda, [Rwanbatt-1] ziri mu butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, UNMISS, muri Sudani y’Epfo, zazindukiye mu muganda ku Ishuri Ribanza rya Kapuri.
Ni umuganda wakorewe ku Ishuri Ribanza rya Kapuri, riherereye i Juba mu Majyaruguru ya Bari, rikaba naryo ryarubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu 2017, aho kuri ubu ryigamo abanyeshuri bagera kuri 500.
aho hatewe ibiti by’imbuto ziganjemo imyembe no gukora isuku mu kigo ,Ni umuganda kandi witabiriwe n’Umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere, RAU (Rwanda Aviation Unit).
Umuyobozi w’ingabo za Rwanbatt-3, yagaragaje akamaro k’Umuganda nk’igisubizo u Rwanda rwishatsemo aho abaturage bahurira hamwe bagakora ibikorwa biteza imbere umuryango mugari w’Abanyarwanda.
Iki gikorwa gikozwe mu rwego rw’ibindi bikorwa bitandukanye bisanzwe bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda bigamije iterambere by’abaturage ba Sudani y’Epfo bashinzwe kurinda, bikaba byiganjemo iby’Ubuvuzi, uburezi, gukwirakwiza ibikoresho by’ishuri, kubaka ibikorwa remezo, gutera ibiti mu gihe cyagenewe Umuganda n’ibindi.
Kugeza ubu u Rwanda rufite Batayo ishatu za gisirikare n’abashinzwe iby’indege, muri Juba, Durupi, Tori no mu gace ka Malakal, zikora ibikorwa bya UNMISS.
U Rwanda ni urwa kane, mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi bwa UN.
Imibare ya UN, igaragaza ko u Rwanda rwohereje abasirikare muri ubwo butumwa hafi 6 000, mu bihugu birimo Repubulika ya Santarafurika, mu gace ka Abyei (mu gace karimo umutekano muke hagati ya Sudani y’Epfo na Sudani), Haiti ndetse no muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda ni urwa kane, mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi bwa UN.
DAILY BOX