Bitarenze 2025 abagore bakora imibonano mpuzabitsina n’amarobo bazaba bararuse uwa bayikora n’abagabo basanzwe

Ubushakashatsi  bwakozwe n’umuhanga mu bijyanye no guteganya ahazaza Dr Ian Pearson agaragaza ko mu mwaka utaha wa 2025 igitsina gore kizaba kiryamana naza Robo z’abagabo kurenza uko kiryama n’abagabo basanzwe.

Ni ubushakashatsi bwagarutsweho n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cya The Sun, aho mu nk’uru yabo bahurije hamwe ubushakashatsi butandukanye mu kwihuta kwikoreshwa rya Marobo mu mibonano mpuzabitsina mu gihe kizaza.

Umugabo w’Umwongereza akaba umuhanga mu ku menya no guteganya ibizaba mu gihe kizaza “Futurologist”  Dr Ian Pearson avuga ko mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira uyu muco wo kuryamana na Marobo ku bagore uzaba waramaze gukwirakwira ku buryo ababikora bazaba baramaze kuruta abatabikora.

Agakomeza avugako n’umuco wo gukoresha amamashini ashimisha abagore yitwa Vibrators, yaje atemerwa ariko gahoro gahoro byarangiye abagore bazikunze, akemeza ko n’amarobo bizagenda bityo cyane ko ubwenge buhangano bugeze ku kigero kinini kandi iterambe ry’abwo rikaba rikomeje, ku buryo  ayo Marobo azajya aba afite ubushobozi bwo kwerekana amarangamutima nk’ayabantu mu gihe k’imibonano mpuzabitsina.

Yibutsa inkuru y’umugabo witwa David Mills wigeze gukora agashya ko kwizihiza isabukuru [isabukuru y’imyaka ibiri]  abana n’igipupe cyagenewe gushimisha abagabo , icyo gihe David Mills yagize Ati ” n’iboneye umugore mushya kandi muri iyo myaka ibiri tumaranye  ntagihe kindi n’igeze ndyoherwa n’imibonano mpuzabitsina nko muri iyi myaka ibiri.”

Ikindi wamenya n’uko byibuze byitezwa ko mu mwaka 2050 Amarobo azaba yaramaze kwinjira neza mu buzima bw’ikiremwa muntu ku buryo imibonano mpuzabistina hagati yacyo ni Robo izaba yarabaye nk’iyibiremwa muntu bibiri , cyane hagendewe ku iterambere ry’ubwenge buhangano Artificial intelligence (AI).

Gusa iyi ni imishinga itwara amafaranga menshi ku buryo atari buriwese uzajya abyigondera, gusa bishobora kuzagenda byoroshywa mu rwego rwo kugabanya umubare wabatuye isi, indwara zibyorezo zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kongera amahitamo mu rwego rw’imibanire ishingiye ku guhuza ibitsina.

Ibi kandi byitezwa ko bizakomeza gukomatanwa n’agahunda zabaryamana bahuje ibitsina, gahunda zo gukuramo inda byose bigamije guhangana n’ubwiyongere bw’abatuye isi.

Ubushakashatsi  bwakozwe n’umuhanga mu bijyanye no guteganya ahazaza Dr Ian Pearson agaragaza ko mu mwaka utaha wa 2025 igitsina gore kizaba kiryamana naza Robo z’abagabo kurenza uko kiryama n’abagabo basanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *