Paper Talk[Europe]: Haaland yaba yafashe umwanzuro wo kutongereza amasezerano muri Manchester City,uwirukanwe na Manchester United Real Madrid igiye kumuhaha!
Manchester United yiteguye kuzumva amafaranga azatangwa n’amakipe atandukanye ku Mwongereza wa yo Harry Maguire, 31, mu isoko ry’igura n’igurisha ry’ukwezi kwa mbere 2025.(Star)
Manchester City y’umutoza Josep Guardiola Sala irasha gusinyisha umuza w’ikipe ya FC Porto akaba akinira n’ikipe y’igihugu ya Portugal Diogo Costa w’imyaka 25 nk’umusimbura w’igihe kirekire wa Ederson, 31 akaba Umunya-Brazil umaze igihe kitari gito muri iyi kipe yambara umweru ndetse n’ubururu bw’ikirere. (Football Insider)
Umufaransa William Saliba, 23, akaba umwe muri bamyugariro bari kwitwara neza ku rwego rw’isi kuruta abandi yaba adashaka kuva mu ikipe ya Arsenal nubwo ikipe ya Real Madrid yamaze gukomanga, dore ko bakeneye kubaka igice cyugarira nyuma yo kubaka ibindi bice by’ikibuga muri 11 babo. (Express)
Real Madrid ndetse na Barcelona zose zamaze kugera ku musore w’imyaka 21 akaba Umunya- Esipanye Alvaro Fernandez Carreras akaba akinira ikipe ya Benfica muri Portugal, uyu musore ukina nka myugariro w’ibumoso aherutse gutandukana n’ikipe ya Manchester United, gusa bikavugwa ko mu masezerano ye yerekeza mu ikipe ya Benefica, United yashyizemo buy-back clause kuburyo byakoroha kumugarura. (O Jogo – in Portuguese, external)
Chelsea, Tottenham ndetse na Liverpool yose ni amakipe yohereje abashinzwe kubashakira abakinnyi (scouts) mu gihugu cy’Ubudage gukurikirana umusore w’ikipe ya Borussia Dortmund Jamie Gittens mu byumweru bike bishize,uyu musore wanakiniye ikipe y’igihugu y’urubyiruko rw’Abongereza. (Bild – in German, external)
Kugeza magingo aya Kobbie Mainoo, 19, aracyari mu biganiro n’ikipe ya Manchester United mu rwego rwo kongereza amasezerano asanzwe afite mu ikipe y’umutoza Erik ten Hag , ariko kugeza ubu ntago impandezombi zari zumvikana ngo asinywe, amasezerano asanzwe afite azarangirana na tariki 30 Kamena 2027. (Fabrizio Romano)
Umunya-Esipanye ukinira ikipe ya FC Porto Samu Omorodion, 20, nyuma y’igihe kirekire yagarutse ku buryo gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya Chelsea byarangiye yanze avuga ko Imana yonyine ariyo yabishatse ntirekeza muri premier League . (Metro, external)
Everton, Fulham ndetse na Leeds United yose ni amakipe yifuza gusinyisha umusore w’ikipe ya Steaua Bucharest akaba Umunya- Cameroon Joyskim Dawa, 28, akaba ahagaze igiciro cya £4m. (Mirror)
Bayern Munich ntago iri kwifuza gusinysha umuzamu w’ikipe ya Liverpool Alisson Becker, 32, nubwo bari gushidikanya ku hazaza ha Manuel Neuer uherutse gusezera no mu ikipe y’igihugu y’Ubudage . (ESPN, external)
Kapiteni w’ikipe ya Chelse uhorana ibibazo by’imvune Reece James, 24, akaba Umwongereza ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira , abamuhagarariye baba baratangiye kuvugana n’amakipe atandukanye kugirango asohoke muri iyi kipe y’umutoza Enzo Maresca ku buryo ashobora kwisanga mu ikipe ya Barcelona cyangwa Benfica. (Football Transfers)
Sunderland iri kureba uburyo yagarura umwana wabo mu rugo Jordan Henderson, 34, ubu uri mu ikipe ya Ajax mu gihugu cy’Ubuhorandi, ibyo bakabikora mu kwezi kwa mbere . (Football Insider)
Rutahizamu w’umunya-Norway Erling Haaland, 24, ngo yaba yamaze gufata umwanzuro wo kuzasohoka mu ikipe ya Manchester City ariko ngo niyo yasohokamo ntago azasinyira ikipe ya Paris St-Germain iri muzimwifuza, bivuze ko Barcelona yaba ifite amahirwe menshi yo kuzamwegukana. (El Nacional – in Spanish)