Tariki ya 11 /Ukwakira :  Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe yaguye muri Gereza mu gihugu cya Benin 

Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe .

Uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira ni umunsi wa 284 mu myaka utari igiharwe ushingiye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 82 ​​kugeza umwaka urangiye.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2010: Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe yaguye muri Gereza mu gihugu cya Benin azize uburwayi nyuma yo kuhafungirwa akatiwe igifungo cya burundu amaze guhamywa icyaha cya Jenoside, gukangurira abantu kwica yifashishije RTLM, guhohotera no gufata ku ngufu Abatutsi.

491: Flavius Anastasius yabaye umwami w’abami wa Byzantine cyangwa mu uburasirazuba bw’i Roma, yimikwa yitwa Anastasius I.

1775: Habaye umuhango wa nyuma w’uburozi mu Budage.

1888: Inzu y’ibwami yo gukorerwamo ibirori ya Concertgebouw y’i Amsterdam yaratashywe.

2022: Eng. Emile Patrick Baganizi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

1746 : Muri Autriche hatangiye intambara yahuzaga amoko yiswe iya Rocourt.

1997 : Paul Biya yatsinze amatora ya perezida wa Repubulika muri Cameroun.

1231 : Papa Grégoire IX yasabye Conrad de Marbourg gushyira mu bwami bwose yayoboraga inkiko za kiliziya zo kuburanisha abakekwaho ibyaha.

1962 : Hatangijwe ku mugaragaro inama ya Vatikani ya kabiri (concile Vatican II). Bimwe mu byo yagezeho nuko yahaye umulayiki ijambo muri Kiliziya. Iyi nama ihuza abayobozi bakuru ba kiliziya ni ukuvuga abasenyeri b’isi, abakaridinali na Papa. 

1990: Kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 habaye igerageza rya Jenoside mu Rwanda aho hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi.

2005 : Muri Espagne, umuyaga udasanzwe wangije ibintu byinshi muri iki gihugu.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki

1938 : Darrall Imhoff, umukinnyi wa basketball ukomoka muri Amerika

1804 : Napoléon Louis Bonaparte,igikomangoma cy’u Bufaransa

1884 :Friedrich Karl Rudolf Bergius,umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage wabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1931, muri uyu mwaka kandi havutse na Eleanor Roosevelt, umufasha w’uwahozea ri perezida wa Amerika.

1357: Juan I, Umwami wa Portugal.

1928: Ethel Kennedy, umupfakazi wa Robert F.Kennedy.

1991: Poonam Pandey, Umuhinde werekana imideli.

2010: Georges Rutaganda wari perezida wungirije w’Interahamwe yaguye muri Gereza mu gihugu cya Benin azize uburwayi nyuma yo kuhafungirwa akatiwe igifungo cya burundu amaze guhamywa icyaha cya Jenoside, gukangurira abantu kwica yifashishije RTLM, guhohotera no gufata ku ngufu abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *