
Impano icumi zavuye muri academy ya Bayern Munich yo mu Rwanda zageze i Munich amahoro aho zigiye gukina imikino yanyuma y’igikombe cy’ama-academy ya FC Bayern 2024, izatangira ku ya 15 Ukwakira .
Amakuru ahamya ibyo kugerayo k’uru rubyiruko yahamijwe na Minisiteri ya siporo ibicishije ku urukuta rwayo rwa X yahoze ari tweeter yavuze ko impano 10 z’abakiri bato zageze i Munich amahoro aho bitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cyizwi nka ‘Bayern Youth Cup World Final 2024 ‘ kigomba gutangira tariki ya 15 ukwakira.
Mu mpera za 2023 nibwo Ubuyobozi bw’irushanwa ry’Igikombe cy’Isi gihuza amarerero ya FC Bayern Munich, bwatoranyije aba abana 10 bagomba kuzahagararira Ikipe y’u Rwanda muri iryo rushanwa.
irushanwa ry’Igikombe cy’Isi gihuza amakipe y’abato babarizwa mu marerero ya Bayern Munich yo mu Budage .Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.
Muri aya masezerano y’imyaka itanu, Bayern Munich izafasha u Rwanda guteza imbere ruhago uhereye mu kuyigisha abakiri bato ,Ni amasezerano y’imyaka itanu yo kugera mu mwaka wa 2028.
Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’amezi arenga atanu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuze ko hari indi kipe izwi cyane u Rwanda ruri hafi kugirana nayo amasezerano, nyuma ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza.
Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere (RDB) kivuga ko muri ayo masezerano harimo ko FC Bayern izajya yerekana ikirango gishishikariza abantu gusura u Rwanda, cya ‘Visit Rwanda’, ku byapa byo ku minsi y’imikino.
Ikipe ya FC Bayern ni yo ya mbere mu kugira ibikombe byinshi bya shampiyona ya Bundesliga y’Ubudage – ibikombe 33 birimo n’icyo mu mwaka ushize w’imikino – ndetse yegukanye ibikombe 6 bya Champions League.
Ubudage, bwahoze bukoloniza u Rwanda mbere y’Ububiligi, busanzwe bufitanye umubano n’u Rwanda umaze imyaka za mirongo mu nzego zitandukanye zirimo nk’ubukungu n’uburezi.
Mu 2021, RDB yavuze ko nyuma y’imyaka itatu ya gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda ya ‘Visit Rwanda’, zifite inyungu yo mu ishoramari yikubye inshuro zirenga ebyiri, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru the New Times kibogamiye kuri leta.
Kuva mu mwaka wa 2018, leta y’u Rwanda inafitanye amasezerano na Arsenal FC atavugwaho rumwe yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.Ayo masezerano n’iyo kipe yo mu Bwongereza – inafanwa na Perezida Kagame – afite agaciro karenga miliyoni 30 z’amapawundi (agera kuri miliyari 44 mu mafaranga y’u Rwanda) ku myaka itatu y’ibanze.
Akubiyemo kwambara ikirango cya ‘Visit Rwanda’, gikangurira abakerarugendo gusura u Rwanda, kigaragara ku mipira yambarwa n’abakinnyi ba Arsenal.