
Mu Karere ka Musanze hari kwizihirizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative ku rwego rw’Igihugu. menya byinshi kuri uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 19 mu Rwanda .
Uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 19 mu Rwanda, ufite insanganyamatsiko igira iti “Amakoperative yubaka ejo hazaza kuri bose.” Mu Rwanda habarurwa koperative zisaga ibihumbi 10 zirimo abanyamuryango basaga miliyoni 5.
Bamwe mu bayobozi batandukanye bibukije bamwe mu bahagarariye aya makoperative ko atari uturima twabo ahubwo bagomba gukora uko bashoboye abaturage bayibumbiyemo bagatezwa imbere nayo muri rusange.
Ibi biravugwa mu gihe hirya no hino mu gihugu rimwe na rimwe hari abaturage bakunze kumvikana bataka ibihombo baterwa n’imicungire mibi y’amakoperative ku buryo bahora mu bihombo.
Abasesengura ubukungu bavuga ko amakoperative agira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu mu gihe habayeho kuyacunga neza.
Ibi birajyana n’uko hari amwe mu bakoperative yamaze kuzamura ibyiciro by’umutungo ku buryo hirya no hino hari ibigo by’imari iciriritse bishamikiye ku makoperative ndetse bikaba bigira uruhare mu gutanga inguzanyo no ku bandi baturage.
Abanyamuryango b’amakoperative baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, hamwe n’abafatanyabikorwa babo, bahuriye hamwe mu rwego rwo kwishimira ibyo bamaze kugeraho mu kwiteza imbere.
Binateganijwe ko abanyamuryango b’amakoperative barui buhabwe umwanya wo kwerekana uko kwibumbira hamwe muri koperative bitanga icyizere cy’ahazaza heza kuri bo ubwabo ndetse no ku Gihugu cyose.
Bimwe mu biri bukorwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho, harimo imurikabikorwa (exhibition), ibihembo byagenewe amakoperative yabaye indashyikirwa mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’Igihugu. Hateganijwe kandi kwidagadura gutandukanye nk’akarasisi, imbyino n’ibindi.
Kugeza ubu mu Rwanda, abaturage basaga miliyoni eshanu bari mu makoperative agizwe n’abikorera, abafite ubumuga, urubyiruko, abasaza ndetse n’abakecuru.


