
Umunyamakuru wo muri Ukraine witwa Victoria Roshchyna watsindiye igihembo cy’uwanditse inkuru nziza kurusha izindi yibyerekeye ubuzima muri Ukraine yapfiriye mu Burusiya.
Victoria Roshchyna, ufite imyaka 27, yakoraga nk’umunyamakuru wikorera hanyuma agahembwa bijyanye n’inkuru yatanze ku bitangazamakuru byo muri Ukraine birimo nka Ukraka Pravda na Hromadske, ndetse no kuri Radiyo Liberty iterwaga inkunga na Amerika.
Uyu munyamakuru yaburiwe irengero muri Kanama umwaka ushize nyuma yo kujya mu bice byigaruriwe n’Uburusiya muri Ukraine ubwo yari mu rugendo rwo gutanga raporo y’ibyari biri kubera muri utu duce .
Petro Yatsenko, umuvugizi w’imfungwa za Ukraine zifite icyicaro gikuru muri Kyiev , yabwiye televiziyo ya Ukraine ati: “Ikibabaje ni uko amakuru yerekeye urupfu rwa Victoria yemejwe ko rwose ari ukuri ko Victoria Roshchyna atakiri mu mwuka w’abazima.”
A terrible tragic news: Ukrainian journalist Viktoria Roshchyna, who was kidnapped in the occupied territories of Ukraine, has died in a Russian prison. It has happened on September 19th, but her father received the news only today. She was on hunger strike for many days, many… pic.twitter.com/FHXc5rii2m
— Anastasia Magazova 🌻 (@a_magazova) October 10, 2024
Umuryango uharanira uburenganzira bw’itangazamakuru rigizwe n’abanyamakuru batagira umupaka (RSF) mu itangazo watangaje ko ku wa kane wavuze ko Uburusiya bwamenyesheje umuryango wa Roshchyna ko yapfuye ku ya 19 Nzeri.
Mu ijambo rye, Jeanne Cavalier, ukuriye ibiro bya RSF mu Burayi bw’i Burasirazuba no muri Aziya yo hagati, yagize ati: “Abategetsi b’Abarusiya ntibigeze batanga amakuru ku bijyanye n’ifungwa rye, nubwo umuryango we, abayobozi ba Ukraine na RSF babibasabye inshuro nyinshi , gusa ntekereza ko igihe kigeze ngo bashyire hanze ibintu byose bijyanye n’ifungwa rye n’urupfu rwe.”
Roshchyna yanditse inkuru zivuga ku buzima bwo muri Crimée, aho Uburusiya bwigaruriye muri Ukraine mu 2014, ndetse no mu bice byo mu burasirazuba bwa Ukraine byafashwe n’abatandukanijwe n’Uburusiya.Yananditse kandi hafi y’amezi atatu arengera ku cyambu cya Mariupol nyuma yuko Moscou igabye igitero simusiga muri Gashyantare 2022.