
Uyu munsi kuwa kabiri, umuvugizi wa gereza muri Uganda, yavuze ko habonetse umurwayi umwe w’ubushita bw’inkende muri gereza ya Nakasongola iherereye mu gihugu rwagati. Yanavuze ko uwo murwayi yashyizwe mu kato kandi ko arimo kwitabwaho n’abaganga.
Icyorezo cy’ubushita bw’inkende, muri imwe muri gereza zicukikiranyemo abantu muri Uganda, gishobora kuba ikibazo gikomeye gihangayikishije abayobozi mu rwego rw’ubuzima.
Iyi ndwara ishobora gukwirakwira binyuze mu kwegerana bya hafi. Indwara ubusanzwe yoroherehe, ntikunze kwica. Mu bisanzwe igaragaza ibimenyetso nk’iby’ibicurane n’ibiheri byuzuye amashyira ku mubiri.
Umuvugizi wa gereza muri Uganda, Frank Baine, yavuze ko ku bw’amahirwe make, uwo mugororwa, adashobora kurekurwa atanze ingwate, bitewe n’uko afungiye ubwicanyi. Baine yakomeje avuga ko bakeka ko yinjiranye iyo ndwara muri gereza, ariko ko birimo gukorwaho iperereza.
Imibare iheruka gutangazwa mu cyumweru gishize mu gihugu, yerekanaga ko iyi yiyongereye n’abarwayi 41, nk’uko umukozi wo mu rwego rw’ubuvuzi yabitangarije, ikinyamakuru gikomeye cyigenga muri Uganda, Daily Monitor.
Uganda kandi iracungira hafi ikindi cyorezo cyandura cyane cya Marburg, gishobora kwambuka umupaka w’igihugu baturanye cy’u Rwanda
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, mu kwezi kwa munani ryatangaje ko ubushita bw’inkende ari ikibazo cyihutirwa ku buzima rusange ku isi, ku ncuro ya kabiri mu myaka ibiri. Hari nyuma y’uko iki cyorezo giterwa na virusi, gikwirakwiriye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, mu mu Burundi, muri Uganda no mu Rwanda.
Ubushita bw’inkende bumaze kugera mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwabwo bukwirakwira mu buryo bwihuse n’ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.
Ubushita bw’inkende bumaze kugaragara mu bindi bihugu byo muri Afurika, birimo u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Centrafrique.
Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba iyi ndwara ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y’Afurika “birahangayikishije cyane”.
Muri rusange abantu bane kuri buri bantu 100 bayirwaye irabica.