U Budage bwahaye u Rwanda inkunga y’agera kuri miliyari 22 Frw
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 /ukwakira ,U Rwanda na Banki y’Iterambere y’u Budage byasinyanye amasezerano y’inkunga y’agera kuri miliyari 22 Frw, azashyirwa mu mishinga yitezweho guteza imbere ibikorwaremezo no gufasha abaturage kwikura mu bukene mu turere 16 hagamijwe kuzamura imibereho myiza yabo.
Aya masezerano hagati ya Leta y’u Rwanda na Banki Itsura Amajyambere y’u Budage, KfW, yari ihagarariye Leta y’u Budage, basinye amasezerano y’inkunga ifite agaciro ka miliyari 22 Frw (miliyoni 15 z’Ama-Euro), azifashishwa mu kuzamura iterambere ry’icyaro binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abaturage kwivana mu bukene.
Ni inkunga y’icyiciro cya kabiri, iy’icyiciro cya mbere ikaba yari ifite agaciro ka miliyoni 16 z’Ama-Euro.Ni amafaranga azanyuzwa muri banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) ariko abo yishingira bagakorana na Banki z’ubucuruzi mu gihugu.
Ni inkunga ishobora gufasha ba rwiyemezamirimo b’ingeri zose cyane cyane abato n’abaciriritse, ariko umwihariko ukaba ku bagore n’urubyiruko.Umuyobozi wa IFE, Steffen Kuhl yatangaje ko iyi nkunga yari ikenewe kuko nka Solid’Africa ari urugero rwiza rw’ikigo kirangamiye guteza imbere imibereho y’abaturage kuko ifite ubushobozi bwo guhuza ibijyanye n’ubushabitsi ariko bafasha n’abaturage.
Ati “Ni ibintu byatunyuze cyane. Bazahanga imirimo irenga ibihumbi 850. Ni ikintu gikomeye kuri twe. Iyi mishinga iri mu murongo udasanzwe twihaye yo guhanga imirimo ku buryo burambye ntawe uhejwe. »
Kuhl yavuze ko basanzwe bafitanye imikoranire na SFH cyane ko inkunga babageneye ari iya kabiri, aho iya mbere yafashije kubaka amavuriro 80, kuri ubu uyu muryango ukazubaka andi mavuriro arenga 20, akagaragaza ko bishimiye gukorana na bo mu kubaka amavuriro mu gihugu, hagambiriwe ko serivisi z’ubuzima zagera kuri bose.
Aya masezerano yasinyiwe kuri Ambasade y’u Budage mu Rwanda, aho Solid’Africa yahawe miliyoni 1,1 z’Amayero (arenga miliyari 1,5 Frw) azafasha iki kigo gushinga ikigo cyigisha ibijyanye no guteka ndetse no gutegura imirire inoze, kikazafasha abatetsi gutegura amafunguro ahabwa abarwayi badafite ubushobozi no gufasha ibigo bitanga izi serivisi kubona abakozi bafite ubumenyi busabwa.
Kugeza uyu munsi Solid’Africa itanga amafunguro y’ubuntu arenga 9000 ku munsi kuri abo barwayi batishoboye ndetse ikagurisha agera ku 4000 ku bindi bigo bikora imirimo yo kugaburira abantu.
Mu gukomeza umuhamagaro wayo wo gufasha abarwayi batishoboye, mu 2021 iki kigo cyashinze ikindi cyo gufasha aba barwayi byuzuye cyitwa Solid’Africa Community Benefit Company, aho gitanga serivisi zo gutanga ibyo kurya ku bikorera, kikiyemeza ko inyungu izajya ivamo yose izajya ikoreshwa mu gufasha bariya barwayi.