U Rwanda na Angola biyemeje gukorera hamwe mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, CG Felix Namuhoranye, yakiriye itsinda rya Polisi ya Angola riyobowe na Commissioner of Police Dr. Abel Baptista, ushinzwe umutekano wo mu muhanda.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngamba zashyizweho na Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere no kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.

Umubano w’u Rwanda na Angola mu by’umutekano ni ikintu gikomeye mu mubano w’ibihugu byombi nyuma y’uwo mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire aho ibihugu byombi byakuriranyeho visa ku baturage babyo.

Mu 2018 Kompanyi itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Angola, ‘TAAG Angola Airlines’, yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by’indege by’u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu.

Kuva yajya ku butegetsi mu 2017, Perezida Lourenço, yagiranye amasezerano menshi n’u Rwanda, arimo n’ay’ubufatanye mu by’umutekano n’ubutwererane.

Mu bijyanye na dipolomasi, mu 2019 Angola yashyizeho Ambasaderi wa mbere mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio, wahoze akuriye ubutasi.

Angola ni igihugu gifite ijambo ku Mugabane w’Afurika kuko ari umuhuza w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha Umutwe wa M23, nubwo rudahwema kubihakana.

U Rwanda na Angola bifitanye umubano mu by’ubucuruzi ndetse impande zombi zikomeje gushaka uko yashyirwa mu bikorwa aho habaye inama ebyiri zigahuza Ikigo gishinzwe Ishoramari muri Angola cyitwa ‘Agência de Investimento Privado e Promoção das Exportações de Angola (AIPEX) n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) muri Gicurasi 2021 i Kigali, indi ibera ku ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *