
Umuvugizi muri biro bya Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko igihugu cye cyageneye hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg .
Uyu muvugizi witwa Karine Jean-Pierre yatangaje ibi ku wa mbere nijoro mu kiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko ubuyobozi bwa Biden na visi perezida Harris burimo gukorana bya hafi na leta y’u Rwanda mu kuranura iki cyorezo vuba bishoboka.
Karine yagize ati : ” Kuva tumenye iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe ziyemeje gutanga hafi miliyoni 11 z’amadorari yo kubona ibikenewe byihutirwa mu rwego rw’ubuzima n’u Rwanda n’ibihugu birukikije.
“nubwo nta rukingo cyangwa imiti by’iyi virusi biremezwa n’urwego rwa Amerika rugenzura ibiribwa n’imiti, Amerika yatanze inkingo ziri mu igerageza, zageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru, icyumweru kimwe [nyuma yuko] tumenye iby’iki cyorezo”.
kurundi ruhande abahagarariye u Rwanda bavuga ko rurimo gukoresha imiti ya ‘Remdesivir’ na ‘Monoclonal antibodies’ mu gufasha abarwayi b’iyi virusi ndetse ibi bije nyuma yuko mu minsi ishije Amerika yahaye u Rwanda doze 700 z’urukingo rwa Marburg rukiri kugeragezwa, gusa ku cyumweru rwahise rutangira guterwa bahereye ku baganga n’abakozi bo kwa muganga, nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangaje.
Benshi mu bibasiwe n’iyi virusi mu Rwanda ni abaganga n’abakora kwa muganga, byatumye hafatwa ingamba zirimo guhagarika gusura abarwayi bari mu bitaro, kandi abantu bashishikarizwa gukurikiza ingamba zo kwirinda gukwirakwiza iyi virusi, OMS/WHO ivuga ko ishobora kwica abayirwaye ku rugero ruri hejuru ya 80%.