Inama rukokoma izagufatirwamo imyanzuro ireba Erik ten Hag!
kuri uyu wa kabiri hateganyijwe inama rukokoma izagufatirwamo imyanzuro niba Erik ten akomeza gutoza ikipe ya Manchester United cyangwa niba agomba kwirukanwa.
Uyu Muhorandi amaze iminsi atitwara neza kuva uyu mwaka w’imikino wa tangira wa 2024-2025, aho amaze gutsindwa imikino itatu , anganya ibiri, mu gihe amaze gutsinda imikino ibiri muri shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza ‘Premier League.
Nyuma y’uyu musaruro ugayitse yagize muri premier League ndetse no mu mikino y’Iburayi abafana b’Amashitani atukura(Manchester United) batangiye gusabira uyu mutoza kwirukanwa.
Ubwo Sir Jim Ratcliffe ushinzwe igice(department) cya Siporo muri Manchester United yabazwaga ku kwirukana Ten Hag yagize Ati “ni umutoza mwiza.sinasubiza icyo kibazo ,mureke tubiharire ubuyobozi”.
Gusa kuri uyu wa kabiri haraza gufatwa umwanzuro w’anyuma ku hazaza h’uyu mutoza binyuze mu nama izakubera London mu Bwongereza ikitabirwa na barimo Sir Jim Ratcliffe,Omar Berrada chief executive,Dan Ashworth sporting director ndetse na Jason Wilcox technical director bose bakaba abavuga rikijyana muri Manchester United.
Biteganyijwe ko n’iyirukanwa Ruud van Nistelrooy Umuhorandi mwene wa bo ariwe ugomba kuyisigarana bya gateganyo akaba yanayihabwa mu buryo bw’aburundu nk’uko byagenze kuri Ole Gunnar Solskjær 2018 asimbura José Mourinho.
Usibye ibi bibazo by’umusaruro muke kandi United ifite ni bibazo by’imvune byanatumye bamwe batajya gufasha ibihugu byabo ,Alejandro Garnacho(Argentine), Kobbie Mainoo(England) ndetse na Noussair Mazraoui(Morocco).