Menya byinshi k ‘ubwiyongere busanzwe bw’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda

Mu Rwanda hamaze kugera imodoka 7000 zikoresha amashanyarazi yonyine n’iziyakoresha hamwe na lisansi (Hybrid); menya byinshi kuri uku kwiyongera .

Ubwiyongere bw’izi modoka bwatewe n’uko zakomorewe imisoro muri gahunda y’igihugu yo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri lisansi igihugu gikoresha cyane ko mu minsi ishize igiciro cyabyo cyari kiri kuzamuka cyane kubera ibibazo by’intambara hirya no hino ku Isi.

Imodoka nyinshi ziboneka mu Rwanda z’amashanyarazi, ni iz’uruganda rwa Kia na Hyundai zo muri Koreya. Ni inganda zikataje mu gukora imodoka zihendutse kandi ziteye neza ugereranyije n’izindi zimenyerewe muri Afurika nka Toyota.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023, Leta yigomwe miliyari 4,6 y’imisoro mu gutumiza izi modoka, ibindi byuma bisimbuza, batiri ndetse n’ibikoresho bya sitasiyo.

Imibare ya RRA yerekana ko muri 2019-2020, Leta yari yigomwe imisoro igera kuri miliyoni 26.7, aho muri 2020-2021 aya mafaranga yazamutse akagera kuri miliyoni 101.6. Ni mu gihe muri 2021-2022, Leta yigomwe na miliyoni 498.7.

Ibi biri mu byagiye bireshya abashora imari muri uru rwego, kugeza ubu rukigaragaramo icyuho mu bafite ubumenyi kubazikora igihe zagize ikibazo.

Umubare w’imodoka zikoresha amashanyarazi gusa n’izikoresha amashanyarazi na lisansi (Hybrid) zimaze kugera hafi ku bihumbi 7,200. Muri 2020, imodoka 19 ni zo zinjiye mu gihugu, umubare watumbagiye ukagera ku modoka 2489 muri 2023.

Imodoka zifashisha amashanyarazi zatangiye gukorwa cyane kuva mu 2008 biturutse ahanini ku mpungenge Isi yagize ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse no kuba ibihugu byinshi byari bishyize imbere imishinga yatuma hagabanuka imyuka ihumanya ikirere.

Raporo y’Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.

Ikigega cya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere gitera inkunga imishinga y’ingufu zisubira muri Afurika (SEFA), cyageneye ibihugu birindwi bya Afurika birimo n’u Rwanda inkunga izabifasha kwihutisha gahunda yo gutwara abantu mu buryo burengera ibidukikije.

Iki kigega kizatanga miliyoni imwe y’amadolari [asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda] y’ubufasha mu bya tekiniki kigega cyo kwihutisha gahunda yo gutwara abantu mu buryo butangiza ibidukikije [Green Mobility Facility for Africa (GMFA)].

GMFA itanga ubufasha mu bya tekiniki n’ishoramari bishyigikira abikorera bashaka gushora imari mu bisubizo byo gutwara abantu bitangiza ibidukikije mu bihugu birindwi birimo Kenya, Maroc, Nigeria, Rwanda, Senegal, Sierra Leone na Afurika y’Epfo.

Inkunga ya SEFA izaharurira inzira ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, gushyiraho umurongo w’ubucuruzi ku bikorera bashaka gushora imari muri uru rwego, gutuma amabanki aguriza imishinga y’ubwikorezi butangiza ibidukikije n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere muri Afurika y’Iburasirazuba, Nnenna Nwabufo, yavuze ko uburyo bwo gutwara abantu butangiza ibidukikije buzafasha abaturage kugera kuri serivisi z’ibanze nk’akazi, uburezi n’andi mahirwe.

U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050. U Rwanda kandi rufite intego y’uko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions [NDCs])

Iyi gahunda yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere ikigo REMA kiri kuyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP).

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije kirashishikariza inzego za leta, iz’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gushyigikira urugamba rwo kurwanya ihumana ry’ikirere. Icyo kigo cyanatangiye ubukangurambaga ku makompanyi acuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kugira ngo bikwirakwize ibyuma bishyira amashanyarazi mu binyabiziga hirya no hino mu gihugu, bityo n’abatuye hanze y’umujyi wa Kigali bibone muri iryo koranabuhanga.

Hagati aho abafite ibinyabiziga barasabwa kumenera amavuta ya moteri ku gihe cyagenwe no kubisuzumisha kenshi mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga. Abashoferi nabo barashishikarizwa kuzimya moteri z’ibinyabiziga igihe baparitse kuko iyo zitazimije zitera ihumana rigira ingaruka mbi ku banyamaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *