DRC yatangije gahunda ihamye yo gukingira mpox ya mbere mu rwego rwo gukumira icyorezo

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangije gahunda yayo ya mbere yo gukingira indwara ya mpox mu mujyi wa Goma mu burasirazuba, yibasiwe cyane n’iki cyorezo.

Inkingo zatanzwe bwa mbere ku bakozi b’ibitaro ku wa gatandatu, aho gahunda yo gukingira yagutse igomba gutangira ku wa mbere mu burasirazuba bw’igihugu, aho iki cyorezo cyatangiriye umwaka ushize.

Ku wa gatanu, Minisiteri y’ubuzima ya DRC yatagaje ko ubukangurambaga bugamije gushishikariza rubanda gufata izi inkingo buzaba buke kubera amikoro make kuruhande rwa leta ndetse ibi byatumye kugeza ubu, dosiye 265,000 arizo gusa zirahari.

Ku wa gatanu, Minisitiri w’ubuzima Samuel-Roger Kamba yabwiye abanyamakuru ati: “Nkuko ushobora kubyiyumvisha, mu gihugu gituwe na miliyoni 100, ntabwo tugiye gukemura ikibazo hamwe na dosiye 265,000”.Yongeyeho ko ikigamijwe muri iyo gahunda ari ukureba amatsinda yibanze, harimo abafite ibibazo by’ubuzima byihariye ndetse n’abakozi b’ubuzima.

Biteganijwe ko umubare munini w’izindi nkingo uzagera muri iki gihugu uvuye mu Bufaransa, mu Buyapani no muri Amerika.Mu kwezi gushize, Perezida wa Amerika, Joe Biden, yatangaje ko Leta ya Washington iteganya gutanga miliyoni imwe y’urukingo rwa mpox mu bihugu bya Afurika.

Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye wita ku buzima muri Afurika, Matshidiso Moeti, mu ijambo rye yavuze ko gutangira gutanga urukingo ari intambwe ikomeye mu kugabanya ikwirakwizwa rya virusi no kurinda umutekano w’imiryango n’abaturage.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2024, DRC yatangaje ko abantu barenga 30,000 bemejwe ko banduye indwara ya mpox, ndetse na 900 barapfa.

Iyi Virusi irashobora gukwirakwira binyuze mu guhura cyane n’umuntu wanduye cyangwa inyamaswa. Iyo virusi imaze kwandura, ubusanzwe itera ibimenyetso bisa n’ibicurane hamwe n’ibisebe byuzuye umubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *