1000 Hills Derby : Byose ukeneye kumenya mbere y’umukino wa Rayon sports na APR
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, umukino wa Derby w’abakeba bo mu rw’imisozi igihumbi, uhuza Rayon Sports na APR FC, uraza kubera kuri Stade Amahoro i Remera, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Kimwe n’indi mikino , uyu mukino, ubaye nubundi mu gihe Shampiyona y’u Rwanda iri gukomeza, gusa uyu ukaba ari umukino w’icyirarane cy’Umunsi wa Gatatu, nyuma y’aho wari uteganyijwe ku wa 14 Nzeri 2024.
Rayon Sports Irusha APR FC Amanota 11
Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 29, irusha APR FC ya gatandatu amanota 11.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, imaze gutsinda imikino icyenda iheruka gukina, yinjizwa igitego kimwe gusa.
Ku rundi ruhande, APR FC nayo yinjijwe igitego kimwe mu mikino icyenda imaze gukina, ariko ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane izahuramo na Kiyovu Sports na Musanze FC.
Abakinnyi Byitezwe Ko Bazabanza mu Kibuga
- Rayon Sports: Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Youssou Diagne, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin (c), Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Fall Ngagne.
- APR FC: Pavelh Ndzila, Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude (c), Aliou Souané, Niyigena Clément, Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Ubusatirizi bwa Rayon Sports Bugaragaza Imbaraga
Rayon Sports ikomeje kugaragaza ko yibitseho ubusatirizi bukomeye muri iyi Shampiyona, aho imaze gutsinda ibitego 19, birimo bitandatu bya Fall Ngagne na bine bya Iraguha Hadji.
Mu gihe APR FC, ku rundi ruhande, yatsinze ibitego umunani, birimo bibiri bya Mamadou Sy na bibiri bya Lamine Bah.
Abakinnyi bagaruye Imbaraga bashobora kugaragara kuri uyu mukino n’Abafite Imvune
Rayon Sports iraza gukina ifite Myugariro Omar Gning nyuma yo kubagwa ndetse na Rutahizamu Rudasingwa Prince, uzatangira imyitozo yuzuye mu ntangiriro z’umwaka utaha.
APR FC nayo irakina idafite abakinnyi bayo babiri, Dauda Yussif Seidu kubera uburwayi na Victor Mbaoma kubera imvune, ariko Richmond Lamptey ashobora kugaruka mu kibuga.
Agahimbazamusyi kashyizweho ku makipe yombi ndetse’Amatike Yashize
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi 600 Frw buri wese mu gihe batsinda.
APR FC nayo isanzwe itanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 300 Frw ku mukino wa Rayon Sports, ariko hari amakuru avuga ko gashobora kwiyongera mu gihe iyi kipe yabo yatsinda uyu mukino w’amateka.
Amatike y’umukino yamenyekanye ko yashize ku isoko yabuze ku munsi wejo, aho abarenga ibihumbi 45 bateganyijwe ko bagomba kwinjira kuri Stade Amahoro mu gihe uyu mukino uraza kuba uri gukinwa .
Uyu ni umukino wa kabiri w’imikino ya Shampiyona y’uyu mwaka uzabera kuri Stade Amahoro,ndetse ukaba n’umwanya mwiza wahawe abafana k’umukino ukomeye nk’uyu.
Abasifuzi b’uyu Mukino
Uyu mukino utazagaragaramo n’abasifuzi mpuzamahanga, kuko abasifuzi b’uyu mukino bazaba ari abo mu Rwanda gusa. Murindangabo Moïse azasifura umukino nk’umusifuzi wo hagati, mu gihe abasifuzi bo ku ruhande bazaba ari Maniragaba Valery na Habumugisha Emmanuel.
Umusifuzi wa kane azaba ari Irafasha Emmanuel, mu gihe Komiseri w’Umukino azaba ari Rurangirwa Aaron, mu gihe ushinzwe abasifuzi ari Hakizimana Louis.
Ikindi wamenya nuko uyu mwanya mushya wo kugenzura abasifuzi muri Shampiyona ni ubwa mbere ushyizweho.
Umukino Ushaka Guhesha Rayon Sports amahirwe mesnhi yo kwegukana Shampiyona
APR FC yaherukaga gutsindira Derby muri Stade Amahoro mu Ukuboza 2019, ubwo yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-0. Mu mikino ya mbere y’uyu mwaka, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa muri Kamena.
Kuri ubu, umukino wa Derby utegerejwe na benshi mu bafana b’amakipe yombi, ushobora kugira uruhare runini ku guha ishusho y’uko Shampiyona izakomeza.