Watch Loading...
HomeOthers

Ubwongereza : Rudakubana Alex yiyemereye ko yishe abana batatu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 / Mutarama / 2024 , Umwongereza Alex Rudakubana yemereye Urukiko rwa Liverpool ko ariwe wakoze ibyaha birimo ibyo kwica abana bagera kuri batatu no gutunga intwaro binyuranije n’amategeko .

Alex Rudakubana w’imyaka 18 uturuka mu gace ka Lancashire uyu munsi nibwo yongeye kugezwa imbere y’ubutabera kugirango yongere kwiregura kuri ibi byaha bigera kuri 16 aregwa ndetse nawe ntiyigeze arushya urukiko yahise abyemera byose .

Ibyaha bisaga 16 yaregwaga birimo ibyo icyaha cyo gukora uburozi bwa Ricin , gukwirakwiza inyandiko zikubiyemo inyigisho z’umutwe w’iterabwoba wa Al – Qaeda , Ubwicanyi , gutunga intwaro binyuranije n’amategeko ndetse n’ibindi .

Ibyaha Alex Rudakubana aregwa , ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu gace ka Merseyside tariki ya 29 / Nyakanga mu mwaka ushize ndetse icyo gihe yari afite imyaka 17 y’amavuko .

Alex Rudakubana yemeye ko yishe abana batatu barimo uwitwaga Alice De silva wari ufite imyaka 9 , Bebe King w’imyaka 6 na Elsie Dot Stancombe wari ufite imyaka irindwi .

Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi yo mu gace ka Merseyside avuga ko Rudakubana nyuma yo kwemera ibyaha byose yaregwaga akomeza gufungwa ndetse agakomeza gucungirwa umutekano n’urukiko rwa Liverpool kugeza ku munsi wo ku gatatu tariki ya 23 Mutarama 2025 ubwo hazasomwa igihano azaba yafatiwe ndetse ko isomwa ry’umwanzuro w’uru rukiko rizatangira saa tanu zaho .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *