Rwanda Vs Lesotho : Lesotho ngo irayataha ! Kapiteni Djihad ntawe , dore byose ukeneye kumenya mbere y’umukino
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Lesotho, Leslie Notsi yatangaje ko n’ubwo umukino baheruka gukina n’Amavubi, utabagendekeye neza, ariko kuri ubu bizeye kuvana amanota atatu i Kigali.
Notsi yavugiye ibi mu kiganiro we na kapiteni wayo, Sekhoane Moerane, bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku munsi wejo ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025.
Leslie Notsi yavuze ko Amavubi ari ikipe ikomeye ariko na Lesotho itoroshye.
Aho yagize ati : “N’ubwo twatsinzwe n’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, umukino w’ejo uzaba utandukanye n’uwo twakinnye. Abakinnyi babashije kureba amakosa bakoze, barikosoye. Haracyari amahirwe yo gukora ibyiza kurushaho, bari mu mwuka mwiza, ku buryo ejo tuzakora neza kurushaho.”
Kapiteni wa Lesotho, Sekhoane Moerane, we yashimangiye ko n’ubwo batorohewe n’umukino bakinnyemo n’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, ariko bafite icyizere.
Aho yagize ati : “Gukina n’u Rwanda twarwakiriye wari umukino ukomeye ariko uburyo twikosoye, bituma nizera ikipe yanjye n’abakinnyi bagenzi banjye ko tuzatsinda. Kubera umwuka mwiza ikipe ifite, nizeye ko tuzatsinda.”
Kurundi ruhande , Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, ‘Amavubi’, Bizimana Djihad, yijeje intsinzi ku mukino wa Lesotho.
Aho yagize ati : “Turabizi ko umukino wa Lesotho ari umukino ugomba kudusubiza ku murongo, abakinnyi bariteguye”
Kapiteni w’Amavubi ntazagaragara ku mukino wa Lesotho kuko yujuje amakarita abiri y’umuhondo.
Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwakira Lesotho mu mukino w’umunsi wa 6 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Kabiri, saa 18:00.
Umukinnyi wo hagati ukina yugarira, Lehlohonolo Matsau, ashobora kutagaragara ku mukino Lesotho ihuramo n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, kubera imvune yagiriye mu mukino batsinzwemo na Afurika y’Epfo gusa biteganijwe ko abaganga b’Ikipe y’Igihugu ya Lesotho barafata umwanzuro kuri uyu mukinnyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.