Rwanda Music Billboard
: Abarimo Bruce Melody , Zuba Ray na Kevin kade bakoze ibidasanzwe
Kuri iki cyumweru , tariki ya 2 Mutarama 2025 , ikinyamakuru Daily Box cyasohoye urutonde ngarukakwezi rw’indirimbo ijana zakunzwe mu gihugu mu kwezi gushize kwa Mutarama .
Reka turebere hamwe iby’ingenzi kuri uru rutonde rutegurwa rukanatunganywa n’inzobere mu muziki nyarwanda zirimo abareberera inyungu za bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda , abanyamakuru bakomeye b’imyidagaduro , abavangamuziki bakomeye hano mu gihugu ndetse n’amajwi n’aya bafana muri rusange .
Indirimbo yitwa Beauty on fire ya Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melody yakoranye n’umunya – Nijeriya witwa Joseph Akinwale Akinfenwa-Donus uzwi nka Joe Boy niyo yaje ku mwanya wa mbere nyuma yo guhigika izindi mu manota yakusanijwe haba mu mu kurebwa cyane ku mbugankoranyambaga nka Youtube , umubare w’inshuro yashakishijwe ku nzu zicuruza umuziki mpuzamahanga nka Spotify , Deezer na AudioMac bizwi nka Streams yagize mu gihe gito , umubare w’abayitoye ku mbuga nkoranyambaga za Daily box byumwihariko kuri Facebook na X ndetse n’inshuro yakinwe n’aba – DJs hirya no hino mu gihugu mu gihe imaze ishyizwe ahagaragara.
Beauty on fire niyo ndirimbo yashyizwe ahagaragara ku nshuro ya mbere mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuri Album ya Bruce Melody aherutse gushyira ahagaragara yise ColorFul Generation mu ntangiriro z’uyu mwaka .
Indirimbo yitwa BEBE ya Ngabo Richard wamenyakanye nka KEVIN Kade yafitanijemo n’umunya-Tanzaniya witwa Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba yaciye agahigo ko kuba indirimbo indi ndirimbo irimo umuhanzi w’umunyamahanga mu ndirimbo eshany za mbere z’uru rutonde .
Indirimbo yitwa BLESSED y’umuhanzi nyarwanda wibera muri leta zunze ubumwe z’Amerika aherutse gushyira ahagaragara niyo ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yaje mu icumi za mbere kuri RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100 +.
Bruce Melody yashyizeho akandi gahigo ko kugira indirimbo zisaga ebyiri mu cumi za mbere nyuma y’uko indirimbo yise Rosa nayo yasohotse kuri Album ya Colorful Generation iziye ku mwanya wa gatanu .
Umuhanzi kazi Zuba Ray uri mu bahanzikazi bashya mu muziki w’u Rwanda niwe muhanzikazi waje ku mwanya wo hafi mu rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe mu rw’imisozi rutegurwa na Daily Box , nyuma yaho Indirimbo ye nshya yitwa ‘Everyday’ yafatanije na Nel Ngabo, , yakorewe muri KINA Music, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Meddy Saleh yaje ku mwanya wa 11 w’uru rutonde .
Indirimbo yitwa Money y’umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa TENI niyo yafungiye izindi zose iza ku mwanya w’ijana mu zikunzwe hano mu gihugu .
Album zirimo ntago anoga y’umuraperi Zeo Trap na ColorFul generation ya Bruce Melody ziri mu zagize indirimbo zagarutsemo inshuro nyinshi muri uru rutonde .
izi ni zimwe mu ngingo zigiye zitandukanye zigenderwaho mu itondeka ry’indirimbo ziba zagiye zihiga izindi kuri RWANDA MUSIC BILLBOARD :
Radio air- plays: Hano harebwa ingano y’inshuro indirimbo runaka yagiye isabwa ikanacurangwa kuma radio yose akorera hano mu gihugu mu gihe cy’iminsi mirongo itatu .
online social platforms views : ikindi abategura RWANDA MUSIC BILLBOARD barebaho ni umubare w’inshuro igihangano cyarebwemo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye byumwihariko urubuga rwa Youtube ndetse ni ijanisha rito cyane riharirwa uburyo indirimbo iri gukundwa kuzindi nkoranyambaga nka ,FACEBOOK ,TIKTOK , INSTAGRAM ,X ,SNAPCHAT ndetse na THREAD.
Television’s plays; inshuro indirimbo yasabwe ndetse yanakinwe ku ma shene ya television akorera ku ubutaka bw’u Rwanda nabyo biri mu byibandwaho mu itondekanwa ry’indirimbo kuri uru rutonde ngarukakwezi.
Daily Box online voting (online elections) : aya ni amatora akorerwa ku mbuga nkoranyambaga bwite za DAILY BOX yaba kuri facebook ,X icyahoze ari Tweeter ndetse n’urukuta rwacu rwa Instagram rwa @DAILY BOX aho abanyarwanda bashobora kwitorera indirimbo bifuza ko yazaza ku mwanya wa mbere.
Disc joker’s playlists; ndetse hanitabazwa kukigero gitoya urutonde zikunzwe gucarangwa n\’abamwe mubavangamuziki (DJs) bakunzwe hirya no hino mu gihugu ,indirimbo gucurangwa kenshi bituma ishobora kuba yo kwiyongerera amahirwe yo kuba yakwicuma ikiba yakwigira imbere kuri uru rutonde.
international music streaming media: Abategura DAILY BOX RWANDA MUSIC BILLBOARD HOT 100+ bifashisha uko indirimbo ziba zaraguzwe ,zikarebwa ndetse zikanumvwa ( streams) ku nzu mpuzamahanga zicuruza umuziki nka SPOTIFY , AUDIO MACK ,APPLE MUSIC ….