Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zifatanije n’umutwe wa Wazalendo ziri mu mirwano ikomeye n’umutwe wa M23 mu duce twa Bwahungu na Muzinzi duherereye muri teretwari ya Walungu , iyi mirwano yamaze gufata intera yatangiye kuba guhera ku munsi wejo tariki ya 1 werurwe 2025 .
Amakuru avuga ko iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo ku munsi wejo mu masaha nk’ay’i saa kumi n’ebyiri n’igice ubwo abaturage benshi bari bakiryamye hanyuma bakajya kumva ibisasu bitangiye guturitswa ndetse bimwe na bimwe binyura hejura y’amazu yabo .
Nyuma yuko ingabo za M23 zifashe isantere ya Walungu na Kashanja , uyu mutwe w’abanyekongo barwanira uburenganzira bwabo wakomeje kujya gufata uduce turimo Bwahungu na Muzinzi natwo duherereye mu gace kamwe ari naho wahise uhurira n’ingabo za FARDC batangira gukozanyaho .
Gusa amakuru avuga ko nyuma yo kubona ubufasha bwa gisirikare buturutse ku mutwe wa twirwaneho , ingabo z’umutwe wa M23 zamaze kwigarurira uduce dutandatu two muri teretwari 8 zirimo Kalehe , Kabare , Walungu , Uvira ,Fizi na Mwenga mu gihe udusigaye ari Shabunda n’agace kitwa Idjwi .
Kuri ubu abaturage batuye mu duce dutaranye n’imirwano bari mu bwoba bukabije ndetse benshi muri bo batangiye kuva mu ngo zabo bakajya gushaka ubuhungiro mu duce turimo amahoro nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza .