AGEZWEHO : Israel yahitanye umuyobozi mukuru wa Hamas
Kuri iki cyumweru, igitero cy’indege za gisirikare za Isiraheli mu majyepfo ya Gaza cyahitanye umuyobozi wa politiki wa Hamas witwa Salah al-Bardaweel, nk’uko abayobozi b’umutwe w’abarwanyi bwabitangaje.
Nubwo ubuyobozi bwa Isiraheli nta bisobanuro bwahise butanga, bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Al Jazeera bemeje ko iki igitero cy’indege cyahitanye Bardaweel ufatwa nk’umuyobozi wa politiki wo mu rwego rwo hejuru wa Hamas n’umugore we.
Mu kanya gashize ubwo twateguraga iyi nkuru abashinzwe ubuzima mu gihugu cya Palesitine bavuze ko byibuze uyu munsi abantu 18 biciwe mu gace ka Khan Yunis ndetse no mu majyepfo ya Rafah.
Isiraheli yongeye kubura gahunda yayo yo kugaba ibitero bikaze kuri Gaza mu ntangiriro z’iki cyumweru mu rwego rwo kurangiza icyiciro cya mbere cy’imirwano imaze hafi amezi abiri.
Mu minsi ishize w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igitero cya gisirikare gishya yagabye ku wa gatanu w’iki cyumweru cyari kigamije guhatira Hamas kureka imbohe zisigaye.
Ingabo za Isiraheli zimaze guhitana abantu bagera ku 50,000 kuva intambara ya Gaza yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023, nyuma y’ibitero rutura Hamas yagabye kuri Isiraheli.
Ndetse icyo gihe nibura abantu 1,139 biciwe mu majyepfo ya Isiraheli muri icyo gitero, abagera kuri 250 bajyanwa ari imbohe, abenshi muri bo bakaba bararekuwe binyuze mu mishyikirano.
Icyakora, Hamas yashinje Isiraheli kuba yaratanze imbohe muri ibyo bitero kandi ishinja Netanyahu kuba yarenze ku masezerano yo guhagarika imirwano yanga gutangira imishyikirano yo guhagarika intambara no gukura ingabo zayo muri Gaza.