
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Jeanne dâArc Mujawamariya ari gukorwaho iperereza adafunze.
Amakuru Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yerekeranye ibyo Hon Mujawamariya Jeanne dâArc akurikiranweho,Dr. Thierry yavuze ko ari kubazwa ibyaha akekwaho kuba yakoreye muri Minisiteri yâIbidukikije, ariko ko ntacyo yatangaza kirenzeho ngo bitabangamira iperereza rigikomeje.
Yagize ati:âNibyo koko Jeanne dâArc MUJAWAMARIYA ari gukorwaho iperereza ku byaha acyekwaho kuba yarakoze igihe yari Minisitiri wâIbidukikije. Kugeza ubu ntacyo twatangaza kugira ngo bitabangamira iperereza.â
Ku kibazo niba ari gukurikiranwa ari hanze cyangwa afunze, Umuvugizi wa RIB yatangaje ko gufungwa byazaterwa nâibizagenda biva mu Iperereza , Yagize ati:âIcyemezo cyo gufungwa kizafatwa biturutse kubyo iperereza rizagenda rigerahoâ.
Mu itangazo riturutse mu biro bya minisitiri wâintebe ryagiye ahagaraga mu gitondo ryavugaga ko uwahoze ari minisitiri wa minisiteri yâabakozi ba leta nâumurimo ko yirukanwe ku mirimo kubera ibyo agomba kubanza guhatwamo ibibazo nubwo ritigeze ribijya mu mizi ngo risobanure ibyo ari byo .
Nkâuko byagaragaye mu itangazo ryo ku itariki 12 Kamena 2024 riturutse mu biro bya Minisitiri wâIntebe, nibwo Dr. Mujawamariya yagizwe Minisitiri wâAbakozi ba Leta nâumurimo (MIFOTRA), iba Minisiteri ya kane yari ayoboye.
Dr. Mujawamariya Jeanne dâArc wavutse mu 1970, azwiho ubuhanga mu byâUbutabire (Chimie), dore ko ari na byo yaminujemo aho yakuye impamyabumenyi yâicyiciro cya gatatu muri Kaminuza yo mu Burusiya.
Yakomereje amashuri ye mu bijyanye nâUbutabire nâUbugenge (Chemistry and Physics), muri Kaminuza yo mu Buhinde yitwa Indian Institute of Technology Roorkee, ahavana impamyabumenyi yâikirenga (PhD).
Muri 2001 ubwo yari umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru yâu Rwanda i Butare, mu nzira ava ku kazi, ngo nibwo abanyeshuri yigishaga baje biruka bamusanga bamuhobera bamubwira bati âCongsâ ariko we atazi ibyabaye, bamubwira ko bumvise itangazo rimugira Umunyamaganga wa Leta ushinzwe amashuri abanza nâayisumbuye muri Minisiteri yâUburezi.
Muri 2005 yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Makuru na Kaminuza, bidatinze muri 2006 agirwa Minisitiri wâUburezi.
Ni inshingano yamazemo imyaka ibiri, muri 2008 agirwa Minisitiri wâUburinganire nâIterambere ryâUmuryango, inshingano yakoze mu myaka irenga itatu aho muri 2011 yoherejwe kuyobora inshuri rikuru ryâikoranabuhanga ryahoze ryitwa KIST, ishuri ryavugwagamo ibibazo bitandukanye, ava muri izo nshingano muri 2013, ishuri arisubije ku murongo.
Kuva mu 2013, Perezida Paul Kagame yamwohereje guhagararira u Rwanda mu Burusiya, aho yamaze imyaka itandatu, muri 2019 agirwa Minisitiri wâIbidukikije.