Yolande Makolo yabeshyuje ibihuha byavugwaga kuri perezida Kagame
Yolande Makolo yateye utwatsi iby’imvugo yitiriwe Perezida Kagame i ko ko igihe cyose u Burayi na America bagenzura ifaranga ry’Umugabane wa Afurika, bazanakomeza kugenzura ubukungu bwawo, bityo ko ukwiye guhagarika ikoreshwa ry’Amadolari n’Ama-Euro.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yamaganye imvugo yitiriwe Perezida Paul Kagame ivuga ko yavuze ko igihe cyose u Burayi na America bagenzura ifaranga ry’Umugabane wa Afurika, bazanakomeza kugenzura ubukungu bwawo, bityo ko ukwiye guhagarika ikoreshwa ry’Amadolari n’Ama-Euro.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yagize ati “Iyi ni imvugo y’incurano. Perezida Kagame ntiyigeze abivuga.” nkuko igitangazamkuru cya Tele 10 kibitangaza.
Ni nyuma y’uko konti yo ku rubuga nkoranyambaga wa X yitwa Zoom Afrika itangaje ubutumwa ivuga ko bwavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.Uru rubuga rusanzwe rutambutsa ubutumwa bwo kuzirikana (Quotes) bwavuzwe na bamwe mu bafite amazina akomeye ku Isi, rwagaragaje ubwo ruvuga ko bwavuzwe n’Umukuru w’u Rwanda.
Ubu butumwa uru rubuga rwitiriye Perezida Kagame, bugira buti “Igihe cyose u Burayi na America bagenzura amafaranga yacu, bazanakomeza kugenzura ubukungu bwacu: Dukeneye ko tugira ifaranga rihuriweho rizakomeza gusigasira ubutunzi bwacu aho gukomeza gukoresha amadolari n’ama-Euro.”
Ibi byaje nyuma y’uko muri Gicurasi umwaka ushize wa 2023, Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko Igihugu gishobora gufata umwanzuro nk’uyu kibanje kureba abafatanyabikorwa barwo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, avuga ko nabo izi nkuru zo kuba hari Ibihugu bishaka kwigobotora idolari bazibona mu binyamakuru.
Ati “Ariko kugira ngo Igihugu gifate umwanzuro wo guhindura ifaranga gikoresha muri ubwo bucuruzi bisaba ko kibanza no kureba abafatanyabikorwa basanzwe bakorana. Twebwe iyo turebye abafatanyabikorwa batatu b’ibanze b’u Rwanda mu bucuruzi; barimo umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Abo bose baracyakoresha idorali.”
This is a fabricated quote. President Kagame has never said this. https://t.co/RbbLhKkeLE pic.twitter.com/7soPcQu8HS
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) August 4, 2024