uyu munsi tariki 20 /kanama mu mateka : senegal yabonye ubwigenge!
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1878: Hashinzwe ishyirahamwe ry’abanyamategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizwi ku izina rya American Bar Association.
1959: Perezida Dwight D. Eisenhower wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasinye amasezerano yemeza Hawaii nka Leta ya 50 muri Amerika.
1968: James Anderson Jr yahawe umudali w’ishimwe nk’umwirabura wa mbere wabaye umusurikare wa mbere wa Amerika mu mutwe w’abarwanira mu mazi.
1776: Hashyizwe umukono ku masezerano ajyanye no gutangaza ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1918: Igihugu cy’u Buyapani cyatangaje ko kigiye gukura ingabo zacyo muri Siberia, nk’ikimenyetso cyo kuva mu ntambara ya mbere y’isi yose.
1918: Bwa mbere hatangiye gukorwa imyigaragambyo rusange mu gihugu cya Canada, ikaba yarabereye mu Mujyi wa Vancouver.
1939: Abahanga Albert Einstein na Leo Szilard bandikiye ibaruwa perezida wa Leta zunze ubumwe z’America Franklin D. Roosevelt, bamusaba gutangiza umushinga wa Manhattan wo gukora intwaro z’ubumara. Aha niho hakorewe ibisasu kirimbuzi byatewe ku migi ya Hiroshima na Nagasaki, maze imbaga igatikira. Umushinga waruyobowe na Leta zunze Ubumwe z’America zishigikiwe n’Ubwongereza ndetse na Canada. Umunyabugeni J. Robert Oppenheimer niwe waruyoboye laboratwari ya Los Alamos yakorewemo ibi bisasu.
1944:Â Hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru wa Repubulika ya Macedonia.
1968:Â Umutingito utoroshye wibasiye agace ka Casiguran, Aurora, ndetse na Philippines, wahitanye abagera kuri magana abiri na mirongo irindwi, abarenga magana abiri barakomereka.
1960 igihugu cya senegal cyabonye ubwigenge cyabonye ubwigenge
1980: Mu gihugu cy’u Butaliyani, ahitwa Bologna hategerwa gari ya moshi, haturikiye igisasu cya bombe kivugana abarenga mirongo inani, abandi Magana abiri barakomereka bikomeye.
1989: Umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza(Commonwealth of Nations), wongeye kwakira igihugu cya Pakistan nyuma y’uko iki gihugu kisubiyeho kikagaragaza ukwishyira ukizana na demokarasi, cyari cyarahagaritswe mu mwaka w’1972.
1969: Mu ntambara ya Vietnam, mu nyubako ya yitiriwe Jean Sainteny, Paris, uhagarariye Ingabo z’Amerika Henry Kissinger n’uhagarariye Ingabo za Vietnam y’amajyaruguru Xuân Thuỷ, batangiye kugirana ibiganiro mu ibanga bigamije gusinyana amasezerano y’amahoro ngo intambara irangizwe, nyamara byaje kurangira ntacyo babashije kugeraho.
1984: Ku itariki nk’iyi icyari Repubulika ya Haute-Volta cyahinduye izina cyitwa Burkina Faso. Ibi byari birangajwe imbere na Thomas Sankara, waje kwica nyuma y’imyaka itatu gusa ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, muri Kudeta yarirangajwe imbere na Blaise Compaoré.
1958: Billboard yatangije gahunda y’indirimbo ijana zikunzwe cyane ku isi, uru rutonde rw’izi ndirimbo rwaje kujya rwifashishwa rukanagenderwa mu ruganda rwa muzika ku isi.
1989: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sri Lanka zakoze ubwicanyi bwaguyemo abaturage b’i Tamil bagera kuri mirongo itandatu na bane, izi ngabo zakomokaga mu gihugu cy’u Buhinde.
1990: Ingabo za Iraqi zigabije ku ngufu igihugu cya Kuwait, iyi iba intandaro y’intambara yo mu kigobe(Gulf War).
2014: Abantu 146 barishwe abandi 114 basiga ubuzima mu iturika rya bombe hafi y’inganda mu mugi wa Shanghai.
1986: Muri Cameroon abantu barenga 1800 bahitanywe n’imyuka yo mu bwoko bwa dioxide de Carbone yari ivuye mu birunga.
1991: Latvia yasabye ubwigenge busesuye nyuma yo guterwa n’Abasoviyete.
2001: Umuryango utabara imbabare watangaje ko muri Tajikistan hari amapfa akomeye, ndetse basaba amahanga gutanga imfashanyo muri Tajikistan na Uzbekistan.
2007: Inkubi y’umuyaga yiswe Dean yibasiye agace ka Costa Maya muri Mexico ufite umuvuduko wa kilometero 266 ku isaha.
Abavutse kuri uyu munsi
1963: Umwami Mohammed IV wa Maroc.
1973: Sergey Brin, umwe mu bashinze google, urubuga rwa mbere ku isi mu gusurwa n’abantu benshi.
1988: Paris Bennet, umuririmbyi w’Umunyamerika akaba yaranageze mu cyiciro cyanyuma cy’amarushanwa yo kuririmba ya American Idols.
1754: Pierre Charles L’Enfant, Umufaransa akaba n’Umunyamerika wari umuhanga mu gushushanya inyubako, wanashushanyije igishushanyo mbonera y’umugi wa Washington, D.C.
1923: Shimon Peres, umunyapolitiki ukomeye wo mu gihugu cya Israel, yabaye Minisitiri w’Intebe ndetse aba na Perezida wa Cyenda ku rutonde rw’abayoboye Israel.
Abatabarutse kuri uyu munsi
1566: Nostradamus, umufaransa wari umuhanga mu kumenya imigendere y’imibumbe iba mu isanzure akaba n’umwanditsi w’ibitabo.
1923: Warren G. Harding, yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.
2007:Â Holden Roberto, ukomoka mu gihugu cya Angola, washinze kandi akayobora ishyaka rya FNLA (National Front for the Liberation of Angola).
1265:Â Peter de Montfort, umunyapolitiki wo mu Bwongereza
2015: Billy Sherrill, Umwannditsi w’indirimbo ukomoka muri Amerika.