UYU MUNSI MU MATEKA;Washington DC yabaye umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho Larry Sanger abona izuba

uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 16/Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda na karindwi hakaba hasigaye igera kuri 168 umwaka ukagera ku musozo .
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
622: Hatangiye gukoreshwa ingengabihe ya Islam (Islamic calendar).
1377: Umwami Richard II yambitswe ikamba ry’ubwami bw’u Bwongereza.
1790: District of Columbia(Washington DC), yabaye umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’isinywa ry’amasezerano yiswe Residence Act.
1809: Umujyi wa La Paz, muri ibi bihe yahindutse Bolivia, watangaje ubwigenge bwayo, wigobotora ubukoloni bwa Espagne, mu mpinduramatwara ya La Paz , iyi ikaba ari yo Leta ya mbere yabonye ubwigenge mu bihugu biherereye ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo byakolonijwe na Espagne. Iyi mpinduramatwara yari iyobowe na Pedro Domingo Murillo.
1862: Mu ntambara ya gisivile ya Amerika, David Farragut yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Rear admiral, ni we wabaye umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira mu mazi wa mbere wari urihawe.
1880: Emily Stowe, yabaye umugore wa mbere wabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, wayihawe mu buvuzi muri Canada.
1931: Umwami w’Abami wa Ethiopie, Haile Selassie, yashyize umukono ku itegeko nshinga rya mbere ry’iki gihugu.
1979: Perezida wa Irak Hasan yavuye ku butegetsi, asimburwa na Saddam Hussein.
1999: John F. Kennedy, Jr. yakoze impanuka y’indege, igwa mu Nyanja ya Antlantique, iyi mpanuka yaguyemo umugore we Carolyn Bessette Kennedy na muramu we Lauren Bessette
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1919: Choi Kyu-hah, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Koreya y’Epfo yagizwe Perezida.
1968: Larry Sanger, umwe mu bashinze urubuga rwa Internet rurangiranwa rwa Wikipedia, ni nawe washinze urubuga rwa Citizendium.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
2004: George Busbee, umunyapolitiki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye guverineri wa Leta ya Georgia.
2004: Charles Sweeney, umusirikare ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ipeti rya Jenerali.