General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA;Washington DC yabaye umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho Larry Sanger abona izuba

Larry Sanger, umwe mu bashinze urubuga rwa Internet rurangiranwa rwa Wikipedia, ni nawe washinze urubuga rwa Citizendium.

uyu munsi kuwa kabiri tariki ya 16/Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda na karindwi hakaba hasigaye igera kuri 168 umwaka ukagera ku musozo .

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

622: Hatangiye gukoreshwa ingengabihe ya Islam (Islamic calendar).

1377: Umwami Richard II yambitswe ikamba ry’ubwami bw’u Bwongereza.

1790: District of Columbia(Washington DC), yabaye umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’isinywa ry’amasezerano yiswe Residence Act.

1809: Umujyi wa La Paz, muri ibi bihe yahindutse Bolivia, watangaje ubwigenge bwayo, wigobotora ubukoloni bwa Espagne, mu mpinduramatwara ya La Paz , iyi ikaba ari yo Leta ya mbere yabonye ubwigenge mu bihugu biherereye ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo byakolonijwe na Espagne. Iyi mpinduramatwara yari iyobowe na Pedro Domingo Murillo.

1862: Mu ntambara ya gisivile ya Amerika, David Farragut yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Rear admiral, ni we wabaye umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira mu mazi wa mbere wari urihawe.

1880: Emily Stowe, yabaye umugore wa mbere wabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, wayihawe mu buvuzi muri Canada.

1931: Umwami w’Abami wa Ethiopie, Haile Selassie, yashyize umukono ku itegeko nshinga rya mbere ry’iki gihugu.

1979: Perezida wa Irak Hasan yavuye ku butegetsi, asimburwa na Saddam Hussein.

1999: John F. Kennedy, Jr. yakoze impanuka y’indege, igwa mu Nyanja ya Antlantique, iyi mpanuka yaguyemo umugore we Carolyn Bessette Kennedy na muramu we Lauren Bessette

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1919: Choi Kyu-hah, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Koreya y’Epfo yagizwe Perezida.

1968: Larry Sanger, umwe mu bashinze urubuga rwa Internet rurangiranwa rwa Wikipedia, ni nawe washinze urubuga rwa Citizendium.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi:

2004: George Busbee, umunyapolitiki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye guverineri wa Leta ya Georgia.

2004: Charles Sweeney, umusirikare ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite ipeti rya Jenerali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *