Uyu munsi mu mateka : yvan Buravan na Nkusi Thomas wamamaye nka yanga bitabye imana
Tariki ya 17 Kanama 2022 ni umunsi mubi utazibagirana mu mateka y’imyidagaduro mu Rwanda, kuko ari umunsi w’urupfu rw’abantu bagize uruhare runini mu byishimo by’abanyarwanda binyuze mu muziki no muri filimi.
Abo ni Burabyo Yvan wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Buravan na Nkusi Thomas wamamaye mu gusemura filimi bigitangira mu Rwanda.
Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, azize kanseri, nkuko byatangajwe n’abashinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi (Management).
Amakuru avuga ko iyi ndwara yayivurije mu bihugu bitandukanye harimo u Rwanda na Kenya ndetse no mu Buhinde ari na ho yaguye.
Yvan Buravan yari afite imyaka 27. Yatangiye umuziki afite imyaka 14, awinjiramo nk’umwuga muri 2016. Mu bigwi afite harimo kuba ari umuhanzi wa mbere mu Rwanda wegukanye irushanwa rya Prix Découvertes RFI mu 2018.
Nkusi Thomas wamenyekanye ku izina rya “Yanga” asobanura film mu kinyarwanda mu myaka ya za 2000 kugeza mu 2012 na we yitabye Imana azize indwara y’umwijima.
Yanga yitabye Imana afite imyaka 40, akaba yaguye muri Afurika y’Epfo aho yari yagiye gusura umugore we ukorerayo.
Urupfu rwe rwatangajwe na murumuna we Junior Giti, na we wamenyekanye nk’umusobanuzi wa filimi.
Yanga yaramenyekanye cyane nk’umusobanuzi wa filimi, akaba ari umwuga yatangiye afite imyaka 17, ndetse akaba asize benshi bawukora bawumwigiyeho.
Mu mwaka wa 2020 nibwo Yanga yari yatangaje ko yakize kanseri yari yarwaye mu gifu ku bw’igitangaza cy’Imana, ndetse anatangaza ko yakiriye agakiza.
Yanga yagize uruhare runini mu gukundisha abantu filimi, ndetse amagambo yacuze azahora akoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Akaba yari afite ubuhanga bwo gusemura, gutera urwenya no guha ikinyarwanda amagambo mashya avuye mu zindi ndimi.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gutambuka ubutumwa bw’akababaro ko kubura aba bagabo babaye ingenzi mu myidagaduro mu Rwanda.
Umuryango wa Nkusi Thomas uzwi nka YANGA, urabihanganisha mwese ku bw'urupfu rwe. YANGA, yatabarutse azize uburwayi bw'umwijima aho yari arwariye muri Afurika y'Epfo. Ikiriyo kiri kubera iwe mu rugo i Ntarama-Nyamata. Gahunda zikurikira muzazimenyeshwa.
— Junior Giti Kimizi Mirefu (@JuniorGiti1) August 17, 2022
Dukomere!! pic.twitter.com/ZctuZPpW3C
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka :
986: Igisirikare cya Byzantine cyasenywe bikomeye n’Ingabo za Bulgaria zari ziyobowe na Comitopuli Samuel na Aron.
1943: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, umutwe wa gisirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi cyane nka U.S. Seventh Army abatari bake bazi nka United States Army Europe and Seventh Army wari uyubowe na Generali George S. Patton washinze ibirindiro ahitwa Messina mu Butaliyani hashyirwa imbaraga mu gukora itsinda ryari rigamije kurwanya Abanazi rizwi nka Allied.
1945: Indonesie yatangaje ubwigenge bwayo.
1960: Gabon yatangaje ubwigenge bwayo yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.
1969: Inkubi y’umuyaga udasanzwe wiswe Hurricane Camille wibasiye bikomeye Umugezi wa Mississippi uhitana abantu 248 ndetse wangiza ibintu bifite agaciro kagera kuri miliyari imwe n’igice y’Amadorali ya Amerika.
1988: Perezida General Muhammad Zia-ul-Haq wa Pakistan ari kumwe na Arnold Raphel wari uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Pakistan bapfiriye mu mpanuka y’indege.
1998: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bill Clinton yemeye igikorwa cy’urukozasoni yagize cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukozi wakoraga mu bunyamabanga mu biro bya Perezida (White house).
Uyu mugore baryamanye yitwa Monica Lewinsky wari ufite imyaka 22 y’amavuko, uyu munsi kandi yemereye ku mugaragaro ko yari yarabeshye rubanda ku bijyanye n’urukundo rwe rw’ibanga yari afitanye n’uyu mukobwa.
1999: Umutingito ukomeye wari ku gipimo cya karindwi n’ibice bine ugendeye ku ngero za Richter wibasiye agace ka İzmit muri Turikiya, uyu mutingito wahitanye abantu bagera ku bihumbi 17 ukomeretsa abandi barenga ibihumbi mirongo ine na bine.
2005: Iyi ni itariki ikomeye mu mateka ya Bangladesh, abiyahuzi baturikije ibisasu 500 mu duce dutandukanye tugera kuri magana atatu mu ntara mirongo itandatu n’eshatu muri mirongo itandatu n’enye zigize iki gihugu buri gisasu cyaturikaga nyuma y’ikindi iminota mirongo itatu bihera saa tanu n’igice.
2008: Michael Phelps yabaye umuntu wa mbere watsindiye imidali umunani ya zahabu ku nshuro imwe y’imikino mpuzamahanga ngororangingo.
180: Mu Gace ka Scillium mu Majyaruguru ya Afurika, abantu 12 barishwe bazira ko bafite imyemerere ya gikirisitu.
1976: Hatangiye kuba impinduramatwara muri Iraq, ubwo Abdul Rahman Arif yakurwaga ku butegetsi, igasimburwa n’Ishyaka Arab Socialist Ba’ath Party, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni umutwe wa Politiki w’izuka cyangwa se ivuka rya kabiri. Iki gihugu cyahise kijya mu maboko mashya ya Perezida Ahmed Hassan al-Bakr.
1976: Intara ya Timor y’Iburasirazuba, yongewe ku zigize Indonésie, ihita iba intara ya 27 y’iki gihugu.
Uretse ko muri ibi bihe, Timor y’Iburasirazuba yabonye ubwigenge, mu 2002 tariki 20 Gicurasi, ndetse muri Nzeri uwo mwaka (20020 ihita yinjira mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye).
1998: Papua New Guinea, yibasiwe n’umutingito utoroshye uvanze na tsunami, bisenya mu buryo bukomeye insisiro 10 ndetse abantu barenga 3000 bahatakariza ubuzima, abandi barenga 2000 bava mu byabo.
1998: Inama yahuje abadipolomate, yemeye ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ruburanyisha ibyaha bya Jenoside, iby’intambarara n’ibindi byibasira inyoko muntu. Hagendewe ku masezerano ya Roma, areba ibyaha mpuzamahanga.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1744: Elbridge Gerry, wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1939: Seyed Ali Hoseyni Khāmene’i, yari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran. Yabaye Perezida wa Iran guhera mu 1981 kugera mu 1989, nyuma muri Kamena yabaye umuyobozi w’ikirenga w’iki gihugu.
1977: Lehmber Hussainpuri, umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka mu Buhinde.
1914: Franklin Delano Roosevelt Jr., umuhungu wa Perezida Franklin Delano Roosevelt.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2010: Francesco Cossiga, wabaye Perezida w’u Butaliyani.
2003: David Kelly, Umugenzuzi w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’ibisasu bya kirimbuzi.
2005: Edward Heath, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.