Watch Loading...
General Today in HistoryHome

UYU MUNSI MU MATEKA : Umwamikazi Elizabeth II yafunguye ikibuga cy’indege cya Gatwick naho John Key abona izuba

John Key yabonye izuba .

uyu munsi ku wa gatatu , tariki 9 Kanama ni umunsi wa 221 w’umwaka ugendeye kuri kalendari ya Geregori; Hasigaye iminsi 145 kugira ngo umwaka ugere ku umusozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka :

1942: Mahatma Ghandi wari umuyobozi w’u Buhinde yatawe muri yombi n’ingabo z’Abongereza ubwo yari agiye gutangiza Quit India Movement yasabaga ubwigenge bw’igihugu cye, izi ngabo zamufatiye mu Mujyi wa Bombay.

1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Umujyi wa Nagasaki wo mu Buyapani wasenywe bikomeye n’igisasu cya kirimbuzi cyatew e n’indege y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa United States B-29 Bockscar. Iki gisasu cyahitanye abagera ku bihumbi magana atatu na mirongo icyenda.

1974: Biturutse ku gisebo gikomeye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Watergate Scandal, Perezida Richard Nixon yeguye ku mirimo ye asimburwa na Visi Perezida we Gerald Ford.

62: Claudia Octavia yarishwe; akaba yari umwamikazi wa Roma, yari na mubyara w’umwami w’abami Tiberius.

1534: Jacques Cartier, Umunyaburayi wa mbere wavumbuye umugezi witwa Saint Lawrence River uhuza ibiyaga bigari byo ku mugabane wa Amerika n’inyanja ya Atlantic.

1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Aba-soviet zashegeshe bikomeye Leta ya Karelia y’Iburasirazuba yari yarafashwe n’igihugu cya Finland guhera mu mwaka wa 1941.

1946: Umwami Bhumibol Adulyadej wa Thailand yagiye ku ngoma y’ubwami bw’iki gihugu, niwe mwami wmaze igihe kirekire ku ngoma, yapfuye mu 2016.

1958: Ku mugaragaro Umwamikazi Elizabeth II yafunguye ikibuga cy’indege cya Gatwick cyo mu Mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza.

1967: Mu ntambara y’iminsi itandatu, Isirayeli yigaruriye ikibaya cya Golan, icyambuye Syria.

1968: Perezida Lyndon B. Johnson yatangaje umunsi w’ikiruhuko wakurikiye urupfu rwa senateri Robert F. Kennedy.

1974: Portugal na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti byatangije umubano ushingiye kuri dipolomasi.

1999: Mu ntambara ya Kosovo, Repubulika ya Yugoslavia n’ingabo za NATO bashyize umukono ku masezerano y’amahoro.

Richard Nixon yabaye Perezida wa mbere mu mateka y’iki gihugu weguye ku mirimo ye.

1999: Perezida w’u Burusiya Boris Yeltsin yakuye ku butegetsi Minisitiri w’Intebe Sergei Stepashin, iyi ikaba yari inshuro ya kane amukuru muri guverinoma.

1999: Diet of Japan, wagereranya n’inteko ishinga amategeko yemeje Hinomaru nk’ibendera ry’igihugu ndetse na Kimi Ga Yo nk’indirimbo yubahiriza igihugu.

2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W.Bush yatangaje ko yiyemeje gufasha abakoraga ubushakashatsi ku bijyanye n’iyororoka ry’ingirangingo.

Bamwe mu bavutse uyu munsi :

1961: John Key, yabaye Minisitiri w’Intebe muri New Zealand.

1916: Robert McNamara, wabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Perezida wa Banki y’Isi.

1954: Elizabeth May, umuyobozi w’ishyaka rya Green Party muri Canada.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1923: Igikomangoma Helena w’ubwami bw’u Bwongereza.

1959: Adolf Otto Reinhold Windaus, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage, wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

2004: Robert Lecourt, umunyepolitiki ukomoka mu Bufaransa, yabaye Perezida w’urukiko rw’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi.

2007: Joe O’Donnell, umunyamakuru wari gafotozi ukomeye ukomoka muri Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *