UYU MUNSI MU MATEKA : Umwami Rudahigwa yaratabarijwe, Kigeli V Ndahindurwa yima ingoma naho umukinnyi w’amafilime witwa Donnie Yen abona izuba

Ishami ry’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ryita ku mihindagurikire y’ibihe, hamwe n’Umuryango w’Ubumenyi bw’Ikirere ku Isi, byabitangaje muri raporo yasohotse tariki ya 27 Nyakanga 2023.Raporo ivuga ko ubushyuhe bw’iminsi 23 ya mbere ya Nyakanga bwagejeje kuri dogere Selisiyusi 16.95, ugereranyije n’ubushyuhe bwagaragaye mu ntangiriro y’uku kwezi bwari kuri dogere Selisiyusi 16.63.
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ubushyuhe nk’ubu buri ku kigero cyo hejuru, bwaherukaga kuboneka mu myaka ibihumbi 120 ishije.Umuyobozi wa Copernicus, Carlo Buontempo yagize ati: “Umubare w’abantu bagezweho n’ubushyuhe urakabije. Mu gihe ubushyuhe bwazamutse hejuru ya dogere 120 hiyongereyeho dogere selisiyusi 50 mu bice by’Amerika, impfu ziterwa n’ubushyuhe zariyongereye kandi abantu bahitanwa n’inkongi y’umuriro kubera ubwiyongere bw’ubushyuhe bukabije”.
Ati “Muri Mediterane, abantu barenga 40 barapfuye kubera inkongi y’umuriro yibasiye akarere kose bitewe n’ubushyuhe bwinshi. Muri Aziya, ubushyuhe bumaze igihe kinini, bugahitana ubuzima bw’abantu kandi bugahungabanya umutekano w’ibiribwa”.
Abahanga mu mihindagurikire y’ikirere bavuga ko abantu ari bo nyirabayazana b’ubushyuhe budasanzwe.Tariki 6 Nyakanga 2023, ubushyuhe bwo ku Isi bwarazamutse bugera kuri dogere Selisiyusi 17.08 irenga ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 16.8 bwagaragaye muri Kanama 2016.
Ubu bushyuhe buratanga umuburo ku bantu batandukanye, ko basabwa kugabanya ibyuka bihumanya ikirere kugira ngo barusheho guhangana n’imihindagurikire yacyo.
Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:
1214: Philippe II w’u Bufaransa yatsinze umwami Jean w’u Bwongereza mu ntambara yabereye i Bouvines yahuzaga ibyo bihugu byombi.
1549: Ubwato bw’uwihayimana François-Xavier bwageze mu birwa by’u Buyapani.
1959: Umwami Rudahigwa yaratabarijwe, Kigeli V Ndahindurwa yima ingoma
1605: Abafaransa babaye Abanyaburayi ba mbere binjiye mu cyabaye ubu igihugu cya Canada aho bahise bafungura ubwami bw’Abafaransa.
1794 : Mu mpinduramatwara yabaye mu Bufaransa yatangiye mu 1789, abagabo babiri bari bakomeye ari bo Maximilien de Robespierre baratsinzwe barafatwa bafungwa n’amatsinda atandukanye yahataniraga kujya ku butegetsi muri iki gihugu.
1675: Urupfu rwa Mareshali wa Turenne mu ntambara ya Salzbach mu Budage yagejeje ku musozo uruhererekane rw’intsinzi zitandukanye z’Abafaransa, mu gutsinda ibihugu byari byishyize hamwe mu ntambara byarwanaga n’u Bufaransa.
1795: Espagne yasinye amasezerano y’amahoro hamwe n’u Bufaransa bwanabasubije igice cy’ikirwa cya Hispaniola bwari bwarigaruriye.
1839: Habaye intambara y’ibiyobyabwenge hagati y’u Bushinwa n’u Bwongereza nyuma y’uko u Bushinwa bufashe ibiyobyabwenge byavaga mu Bwongereza bukabyangiza.
1884: Gutandukana byatangiye mu Bufaransa hagati y’abashakanye.
1909: Orville Wright ukomoka muri Amerika yaciye agahigo ko kumara mu ndege mu kirere mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 12 byabereye mu kirere cya Virginie.
1915: Habaye impinduramatwara muri Haïti.
1964: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo z’Abanyamerika zigera ku bihumbi bitanu zoherejwe gukora ubutumwa mu gihugu cya Vietnam y’Epfo zisangayo abandi bagenzi babo, bose bagera ku bihumbi makumyabiri na kimwe.
1990: Urukiko rukuru rwa Repubulika ya Belarus, rwatangaje ubwigenge bw’iki gihugu ku mugaragaro, kigobotora Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Nyuma binyuze mu kamarampaka itariki yizihizwaho umunsi mukuru w’ubu bwigenge yashyizwe muri Kamena tariki 3.
1995: Hafunguwe urwibutso rw’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarwanye intambara ya Koreya. Urwo rwibutso rwiswe Korean War Veterans Memorial, ruherereye i Washington D.C.
1997: Abantu bagera kuri mirongo itanu bapfiriye mu gitero cyabereye ahitwa Si Zerrouk, mu gihugu cya Algeria.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:
1768: Charlotte Corday (Charlotte de Corday d’Armont), wamenyekanye nyuma yo kwicira aho yogeraga uwo mu bwoko bw’abanyamisozi mu Bufaransa, Jean-Paul Marat umwe mu bayobozi bakomeye muri icyo gihe.
1963: Donnie Yen, umushinwa ufite n’inkomoko muri Hong Kong, umukinnyi w’icyamamare mu mafilime, kuyayobora ndetse akaba n’umuhanga mu mikino ya martial art. Donnie Yen afite uburebure bwa 1.73m, akaba umuhanga cyane mu mikino njyarugamba nka Taekwondo afitemo umukandara w’umukara kuri Belt ya 6. Afite kandi umukandara w’umukara mu mikino ya Judo. Amazina ye nyakuri ni Yen Chi Tan.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 27 Nyakanga mu mateka:
432: Célestin I, Papa kuva muri 422
1844 : John Dalton, umuhanga mu butabire no mu bugenge ukomoka mu Bwongereza.
muri 82 mbere ya yesu St Joseph wo muri Arimataya.
432 Celestine wa I, Papa w’Ubutaliyani (422-32), arapfa.
916 Kliment/Clemens van Ohrid, umwepiskopi wa Bulugariya wa Ohrid/umutagatifu.
1101 Conrad II, Umwami w’Ubudage (1087-98) n’Ubutaliyani (1093-98), yapfuye azize umuriro .
1214 Stefan van Longchamp, umutware w’Abafaransa, yapfiriye mu ntambara ya Bouvines.
1227 Otto II van Lippe, umwepiskopi wa Utrecht (1216-27), yarapfuye.
1276 Umwami James wa mbere wa Aragon .
1365 Rudolf IV, Duke wa Otirishiya (1358-65), yapfuye afite imyaka 25.
1498 Vespasiano da ‘Bisticci, ugurisha ibitabo/umwanditsi w’Ubutaliyani, yapfuye afite imyaka 77.
1656 Salomo Glassius, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umudage .